sangiza abandi

Abakozi b’Urwego rw’ubwisungane mu kwivuza mu Nzego z’umutekano (MMI) baroje inka 5 abarokotse Jenoside

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri abakozi b’ Urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Nzego z’umutekano (MMI) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside  rwa Mugina ruherereye mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cyo kwibuka.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha gukomeza kwiyubaka, MMI yatanze inka eshanu ku barokotse Jenoside ndetse inatanga ibitabo 150 byitwa Legacy for Youth ku mashuri atatu yo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.

Ibyo bitabo bigamije gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no gukuramo amasomo y’ingenzi mu mateka igihugu cyanyuzemo

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]