sangiza abandi

Abangavu b’u Rwanda basezereye Zimbabwe mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2026

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yanganyije n’iya Zimbabwe 0-0, iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Umukino wo kwishyura wahuje Zimbabwe n’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025.

U Rwanda rwasabwaga kuwutsinda cyangwa kunganya kugira ngo rwizere gukomeza mu kindi cyiciro kuko ubanza rwawutsinze ibitego 2-1.

Imikino yombi yabereye mu Mujyi wa Kigali kubera Zimbabwe nta kibuga ifite cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Abakinnyi b’u Rwanda batozwa n’Umutoza André Cassa Mbungo batangiye neza umukino basatira ariko amahirwe babonye ntibayabyaje umusaruro kuko baberewe ibamba n’Umunyezamu wa Zimbabwe, Cotilda Chirinda.

Umukino warangiye u Rwanda na Zimbabwe binganya 0-0, rukatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Umutoza André Cassa Mbungo yavuze ko bageze ku ntego yabo ya mbere yo kubona amanota atatu.

Ati “Umusaruro ni wo w’ingenzi. Twateganyaga kubatsinda ariko twagaragaje umunaniro. Tuzagenda dukurira mu irushanwa.’’

Nyuma y’umukino, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahaye abakinnyi b’Amavubi y’Abangavu agahimbazamusyi mu kubashimira.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20, Ndayizeye Chance, yagize ati “Atwemereye agahimbazamusyi y’uko twakoze neza. Ni miliyoni 1 Frw. Byadushimishije cyane byiyongera ku ntsinzi twabonye.’’

Mu ijonjora rya kabiri, u Rwanda ruzahura na Nigeria mu mukino uteganyijwe muri Nzeri 2025.

Ibihugu bine byo ku Mugabane wa Afurika ni byo bizabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne ku wa 5-27 Nzeri 2026.

Custom comment form

Amakuru Aheruka