sangiza abandi

Abanyarwanda 284 batahutse mu Rwanda bavuye muri RDC

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yakiriye abandi Banyarwanda 284, bagize imiryango 93, biganjemo abari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba banyarwanda batahutse ku wa kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, muri gahunda yo gucyura impunzi yatangijwe nyuma y’amasezerano yasinywe mu Nama y’Ihuriro rya Tripartite yabereye i Addis Ababa ku wa 24 Nyakanga 2025, yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Aba Banyarwanda bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa La Corniche, mu Karere ka Rubavu, bakiriwe n’Umuyobozi w’aka Karere, Prosper Mulindwa, ku bufatanye n’abayobozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), UNHCR n’izindi nzego.

Nyuma yo kwakirwa, aba Banyarwanda bajyanywe mu Kigo cy’Agateganyo cya Nyarushishi giherereye mu Karere ka Rusizi, aho bazahabwa serivisi zitandukanye zirimo kwiyandikisha, ubuvuzi no gutegurwa mbere y’uko basubizwa mu miryango no mu buzima busanzwe.

Meya Mulindwa avuga ko ari ibintu bikomeye ku gihugu, ndetse ko bazafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe bw’igihugu.

Ati” Uyu ni umunsi w’amateka ku gihugu cyacu ndetse n’abavandimwe bacu bagarutse mu gihugu cyabo. Twashyizeho uburyo bwose bushoboka kugira ngo bazagaruke neza, kandi batekanye. Leta yiteguye kubafasha mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no kwinjira neza mu buzima bw’igihugu.”

Aba Banyarwanda baje mu Rwanda basanze abandi 533 bagaruwe mu Rwanda, tariki ya 25 Kanama, baturutse mu nkambi ya Goma.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abatahuka zirimo kwiga kw’abana, kwivuza kuri buri wese ndetse n’indi mishinga yo kubafasha kwiyubaka no kongera kwibona mu muryango Nyarwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]