Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamenyesheje Abanyarwanda bose bahaba nababa mu Bwami bwa Bahrain babuze uko bataha kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwo hagati ko bakwiyandisha bagahabwa ubufasha.
Ni mu itangazo Ambasade y’u Rwanda muri UAE yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa 6 Werurwe 2026.
Muri iri tangazo bagize bati “ Mu rwego rwo gukurikiranira hafi uko umutekano w’Akarere uhagaze, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iramenyesha Abanyarwanda bose bari muri UAE no muri Bahrain babuze uko bataha mu Rwanda kandi babyifuza ko bagiye guhabwa ubufasha”.
Iyi Ambasade yasobanuye ko iri gukorana na sosiyete ya RwandAir n’izindi nzego bireba kugira ngo Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bacyurwe.
Yagize ati “Ambasade irabamenyesha ko iri gukorana na sosiyete y’igihugu, RwandAir, n’izindi nzego bireba mu gutegura ingendo zibacyura. Abanyarwanda bose bifuza gucyurwa barasabwa kwiyandikisha kuri Ambasade vuba bishoboka.”
Yaboneyeho kandi kongera kwibutsa Abanyarwanda bari mu bice byo mu Burasirazuba bwo hagati ko ari ngombwa gukurikiza amabwiriza ajyanye n’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu bihugu babamo, ndetse bakajya bakurikira amakuru yatanzwe n’inzego zemewe.
Yamenyesheje abantu kandi ko kugeza ubu nta Munyarwanda n’umwe uragirira ikibazo muri iyi ntambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran.
Iyi ntambara yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo byatangiraga kugaba ibitero by’indege na misile i Tehran.
Iran mu gusubiza nayo yahise itangira kurasa muri Israel no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibigo bya gisirikare bya Amerika birimo UAE, Arabie Saoudite, Qatar, Iraq, Koweit, Bahrain na Syria.
Kugeza ubu kandi nta cyizere cy’uko iyi ntambara yenda kurangira vuba kuko Amerika na Israel byatangaje ko bizakomeza kurasa muri Iran kugeza bisenye burundu ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, misile ziraswa mu ntera ndende n’inganda zazo ndetse na Iran na yo ivuga ko izakomeza gusubiza.
Kugeza uyu munsi tariki 6 Werurwe 2026 imibare itangazwa n’Imiryango itabara imbabare igaragaza ko ibitero bya Amerika na Israel muri Iran bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 1332.
Mu gihe imibare yo ku wa 3 Werurwe igaragaza ko abapfiriye mu bindi bihugu byagizweho ingaruka n’iyi ntambara barenga 80.
𝐍𝐨𝐭𝐢𝐜𝐞 𝐭𝐨 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚𝐧 𝐧𝐚𝐭𝐢𝐨𝐧𝐚𝐥𝐬 𝐢𝐧 𝐔𝐀𝐄 𝐚𝐧𝐝 𝐁𝐚𝐡𝐫𝐚𝐢𝐧@RwandaInUAE informs Rwandans in the jurisdiction that it is coordinating with the national carrier, @FlyRwandAir, and relevant entities to arrange repatriation flights.
— Rwanda Mission in UAE (@RwandaInUAE) March 6, 2026
Rwandans wishing to be… pic.twitter.com/APWHWaa8Lj





