Abanyarwanda barimo Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice bahawe inshingano nk’abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yagizwe umwe mu bagize komite ishinzwe ibijyanye no kurwanya irondaruhu n’ivangura iryo ari ryo ryose muri FIFA.
Ni mu gihe abandi banyarwanda barimo Anne Lyse Kankindi na Amb. Ngoga Martin nabo bahawe inshingano mu zindi nzego za FIFA.
Martin Ngoga yagizwe Umuyobozi wa Komite ishinzwe imyitwarire no kwimakaza ubunyamwuga mu Itsinda Rishinzwe iperereza (ethics committee).
Ngoga yari asanzwe kuri uyu mwanya yashyizweho bwa mbere mu 2021.
Kankindi Anne-Lise we yashyizwe muri Komite y’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Kankindi Anne-Lise yakoze imirimo itandukanye muri FERWAFA aho yabaye Komiseri Ushinzwe umutungo, yanakoze kandi inshingano zitandukanye mu ikipe ya AS Kigali.
Mu bandi, Umunya Cameroon Samuel Etoo usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu we yashyizwe mu kanama gashinzwe amategeko y’umukino.






