Komisiyo y’Abakozi ba Leta mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abantu 469.532 basabye akazi mu nzego za Leta, ariko abakabonye bakaba 2.512 gusa, bangana na 0,54% by’abasabye bose.
Ibi bikubiye muri raporo y’ibikorwa by’iyi Komisiyo yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 21 Ukwakira 2026.
Raporo igaragaza ko muri uwo mwaka hatangajwe amapiganwa 988 y’akazi, yari agamije kuzuza imyanya 3.370. Icyakora, imyanya 176 yarangiye itarabonerwa abakozi.
Mu basabye akazi, abagabo bari 295.731, bangana na 63%, mu gihe abagore bari 173.801, bangana na 37%.
Ubusabe bw’abantu 228.451, bangana na 48,7% by’abasabye bose, ni bwo bwakiriwe, mu gihe ubw’abandi 241.081 bwanzwe kubera ko batari bujuje ibisabwa.
Mu bemerewe gupiganira iyo myanya, 49.651 ni bo bitabiriye ibizamini, barimo abagabo 31.502 n’abagore 18.149.
Abatsinze ibizamini bari 6.831, bangana na 13,8% by’ababikoze. Muri bo, 2.512 ni bo bahawe akazi, barimo abagabo 1.509 n’abagore 1.003.
Abandi 3.781 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje kubona akazi, mu gihe 323 banze imyanya bari bahawe. Abandi 126 bo ntibashyizwe mu myanya kubera kutuzuza ibisabwa, nubwo bari batsinze ibizamini.
Iyi raporo ishingiye ku makuru yakusanyijwe mu raporo 252 z’amapiganwa zatanzwe n’inzego za Leta 90.
Muri izo raporo, 45 zagaragayemo ibibazo, birimo 40 by’abakandida batari bujuje ibisabwa, bibiri by’abatagaragaje icyemezo cy’uko impamyabumenyi zo mu mahanga zihwanye n’izitangwa mu Rwanda, bibiri bya raporo zituzuye n’ikibazo kimwe cyo gukopera mu kizamini.
Abanyarwanda barenga miliyoni 4,5 ntibakora uko bikwiye
Nubwo hari ikibazo cy’umubare muke w’ababona akazi ugereranyije n’abagasabye, Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, igaragaza ko Abanyarwanda 4.594.976, bangana na 61,8%, badakora uko bikwiye, hakurikijwe ibyiciro by’abaturage n’aho batuye.
Muri abo, harimo abashomeri 877.716, abakora amasaha make 1.910.195 n’abantu 1.807.065 bashobora gukora ariko batashatse akazi cyangwa batagashakisha.
Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cyo kutabona akazi cyangwa kutagakora mu buryo buhagije gikomeje kugira ingaruka ku baturage benshi, kikaba kigaragara mu byiciro bitandukanye by’abaturage.
Ku bijyanye n’itandukaniro rishingiye ku gitsina, abagore ni bo bafite igipimo cyo kutabyazwa umusaruro uko bikwiye kiri hejuru, aho bangana na 68,6%, ugereranyije n’abagabo bangana na 54,7%.
Imibare kandi igaragaza itandukaniro rishingiye aho abantu batuye. Mu bice by’imijyi, iki gipimo kiri kuri 47,7%, mu gihe mu cyaro kiri kuri 68,4%.
Ibi byerekana ko ikibazo cyo kutabona akazi gahagije cyangwa kuba abaturage badakoresha ubushobozi bw’abo uko bikwiye gikomeye cyane mu cyaro kurusha mu mijyi.








