Abahanzi bahize abandi mu irushanwa ry’abanyempano rya ArtRwanda-Ubuhanzi, mu cyiciro cy’abatsinze iri rushanwa mu mu byiciro bitatu biheruka, All Stars Edition, bahembwe Miliyoni 110Frw bose uko ari 11, aho buri umwe yahawe Miliyoni 10Frw.
Iki gikorwa cyo guhemba abatsinze muri ArtRwanda Ubuhanzi cyatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 26, ndetse kirakomeza kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, aho ku munsi wa mbere hahembwe abarushanwaga mu byiciro by’indirimbo, ikinamico n’urwenya, gufotora no gutunganya filime ndetse n’imbyino.
Uko ibyiciro byahembwe
Rurangwa Gullin Omere na Irabizi Samuel ni bo begukanye igihembo mu cyiciro cy’imbyino mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi All stars edition. Buri wese azagenerwa miliyoni 10 azifashisha mu rugendo rwo kwagura inganzo no kuyigeza kuri benshi.
Kwizera Emmanuel, ufite ikigo gifotora yise’ Kwizera Images’ na Simbi Yvan Rudahusha,ni bo begukanye igihembo mu cyiciro cyo gufotora. Buri wese azahabwa miliyoni 10Frw yo kwifashisha mu kurushaho kwagira impano zabo no kuzibyaza umusaruro.
Musafiri James na Mugisha Benoit ni bo bahize abandi mu cyiciro cyo kwandika no gukina filime. Nabo buri wese azahabwa igihembo cya Miliyoni 10frw azamufasha kwagura impano ye.
Uwase Chrisitiane Boukuru, nawe yegukanye igihembo muri ArtRwanda-Ubuhanzi aal stars Edition mu cyiciro cy’indirimbo.Miliyoni 10 azahabwa nawe zizamufasha kwagura impano ye binyuze mu mushinga yise “The 26”
Munyana Sylivia wihebeye umuziki gakondo , nyuma yo kwegukana miliyoni 10frw nk’uwatsinze mu cyiciro cy’umuziki, azashyira mu bikorwa umushunga wo kwagura impano ye no gushyigikira abakora indirimbo gakondo.
Mu cyiciro cy’ikinamico n’urwenya, Uwumukiza Annuarite afatanyije na Umuhoza Sandrine na Mukingambeho Henriette ni bo batsinze nyuma guhatana nk’itsinda. Ni mu gihe umwanya wa kabiri wo wegukanywe na na Nsengimana Theophile .
Usibye igihembo cya Miliyoni 10 buri wese azahabwa, aba batsinze bazanahabwa amahugurwa n’inzobere zibashe kurushaho kubyaza umusaruro impano zabo.
Bazanahabwa ubufasha bwo kumurika ibikorwa byabo ku mbuga zitandukanye kugira ngo impano zabo zirusheho kwaguka.
ArtRwanda- Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018 ariko idindizwa n’Icyorezo cya COVID-19. Abahanzi 68 batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bashyizwe ku isoko ry’umurimo muri Mata 2022.
Kuva iri rushanwa ryatangizwa mu 2018 abanyempano basaga 7000 ni bo bamaze kurinyuramo.











