sangiza abandi

ADEPR yambuye inshingano za gishumba abantu 35 barimo Pasteur Joseph Nsanzurwimo bahamijwe ibyaha bya Jenoside

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangaje ko abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba n’iz’ububwirizabutumwa baherewe mu itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – ADEPR , kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026.

Ubuyobozi bwa ADEPR bwaherekesheje iri tangazo urutonde ruriho abantu 35 bambuwe inshingano za Gishumba n’iz’ububwirizabutumwa barimo ababarizwa hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Ububiligi, abari mu turere dutandukanye tw’u Rwanda no mu magororero atandukanye yo mu Rwanda, bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakoze mu 1994 mu bice bitandukanye by’Igihugu bakoreragamo ubutumwa.

Mu bambuwe inshingano harimo Rév. Pasteur Joseph Nsanzurwimo, wahoze ari umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, ubu akaba aba mu buhungiro mu Bubiligi.

Bivugwa ko hari abarokotse Jenoside bamushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku ishuri rya GS Gihundwe, aho Abatutsi benshi bari bahungiye biciwe. Bivugwa ko Pasteur Nsanzurwimo hamwe n’uwari umuyobozi w’ishuri icyo gihe, Remesha Siméon, batereranye Abatutsi.

Ibi ADEPR hashingiwe ku bikubiye mu mategeko agenga iri torero, harimo ingingo ya 22 igika cya mbere agaka ka 19 n’iya 33 igika cya mbere agaka ka 12 z’ Amategeko Shingiro y’ltorero rya Pentekote ry’u Rwanda-ltorero ADEPR yo ku wa 13/09/2021.

Ubuyobozi bwa ADEPR kandi bwashingiye ku ngingo ya 13 igika cya mbere agaka ka 12, iya 32 n’iya 38 z’amabwiriza agenga abanyamuhamagaro bafite Inshingano za gishumba, ababwirizabutumwa n’abadiyakoni mu itorero ADEPR, yo ku wa 16/10/2025.

Hanashingiwe ku mwanzuro w’inama nkuru y’abashumba y’itorero ADEPR yateranye ku ya 22/10/2025 na 11/02/2026 igasuzuma ingingo zirimo iy’umunyamuhamagaro ufite inshingano za gishumba wahamijwe n’inkiko z’igihugu zibifite mu nshingano, icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka