sangiza abandi

Aime Beaute Mushashi n’umukunzi we berekanywe mu rusengero

sangiza abandi

Umunyamakuru  Aime Beaute Mushashi, n’umukunzi we Francis Nyamaswa berekanywe ku mugaragaro mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church, ruherereye i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026, aho aba bombi berekanywe imbere y’iteraniro nk’umuryango mushya witegura kubana ndetse basabirwa umugisha wo kuzagira urugo ruhire.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Francis Nyamaswa umukunzi wa Beaute Mushashi yashimiye Imana kubwo kuba iki gikorwa cyarabaye maze aboneraho gushimira cyane umukunzi we kuba yaramuhisemo

Ati “ Warakoze Mana kubwa buri kimwe, warakoze na we mukunzi wanjye kumpitamo, ndagukunda”

Tariki ya 05 Werurwe 2026 nibwo Aime Beaute Mushashi n’umukunzi we Francis Nyamaswa basezeranye imbere y’amategeko, ni mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki ya 14 Werurwe 2026.

Aime Beaute Mushashi ni umwe mu banyamakurukazi bamaze kubaka izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Uyu munyamakuru usanzwe umenyerewe muri gahunda n’ibiganiro bitandukanye birimo gusoma amakuru mu Kinyarwanda, yamamaye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri TV1 muri gahunda ndetse n’ibiganiro bitandukanye kuva mu 2017 kugera mu 2024 ubwo yerekezaga kuri Televiziyo Rwanda ari naho akora kuri ubu mu biganiro na gahunda zinyuranye zirimo gusoma amakuru mu Kinyarwanda.

AMAFOTO

Francis Nyamaswa yashimiye Beaute Mushashi kuba yaramuhisemo

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka