sangiza abandi

Amavubi ya U-23 yanyagiye Sudan mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yifatiye ku gahanga iya Sudan, iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Pelé Stadium, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) imbere y’abanyarwanda bari bafite akanyamuneza k’ikipe nkuru yari yaraye itsinze Cape Verde ibitego 2-1.

Ibitego by’u Rwanda byatsinzwe na myugariro Niyigena Abdoul ku munota wa 10, rutahizamu Shingiro Honore ku wa 47 na Sindi Paul Jesus ku wa 78.

Uyu mukino watangiye hagwa imvura mu minota ya mbere, waranzwe n’uko ikipe y’u Rwanda y’umutoza Nshimiyimana Eric yatatse cyane Sudan ndetse byashobokaga ko ibona ibitego birenze ibyo yabonye kuko yahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Mu buryo bukomeye cyane yahushije harimo kufura yatewe na Sindi Paul Jesus ariko umupira ufata umutambiko w’izamu, n’ishoti ryatewe na Muhoza Daniel ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Sibomana Sultan Bobo nawe yagiye abona uburyo ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro, hari n’igitego Shingiro Honore yatsinze ariko baracyanga kuko yari yaraririye.

Nyuma yo kwitwara neza muri uyu mukino, uwo kwishyura utegerejwe tariki 6 Ukwakira 2026, aho Sudan izaba ifite akazi gakomeye ko gutsinda u Rwanda byibuze harimo ikinyuranyo cy’ibitego bine (4) kuzamura kugira ngo ikomeze.

Photos:

[fluentform id="3"]