sangiza abandi

Amavubi yaguye miswi na Kenya mu mukino wa gicuti

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’iya Kenya ‘Harambe Stars’ ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa gicuti wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2026.

Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera Uganda, Tanzania na Kenya mu 2027, u Rwanda rumaze gukinamo imikino ibiri yose rwatsinze (Liberia 3-1, Cape Verde 2-1).

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Stephen Constantine yair yashiemo gukoresha cyane cyane abakinnyi batabonye umwanya mu mikino yabanje. Uretse Biramahire Abeddy wari abanda ntibari babanjemo mu mukino uheruka.

Mu izamu habanjemo Hakizimana Adolphe, inyuma ku ruhande rw’iburyo habanzamo Uwumukiza Obed, urw’ibumoso habanza Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, mu gihe Nkulikiyimana Darryl na Niyigena Clement bafatanyaga kugarira hagati.

Mu kibuga hagati, Umutoza Stephen Consantine yari yahabanje Muhire Kevin, Samuel Gullette, Iradukunda Elie Tatoo na Kwizera Jojea, yatakisha Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent wari Kapiteni.

Amakipe yakinnye igice cya mbere  mu buryo butaryoheye ijisho cyane, kuko nta buryo bukomeye bufatika  bwabonetse ku mpande zombi, uretse nko minota ya nyuma y’iki gice aho Kenya yahushije uburyo bwari bwabazwe izamu ry’Amavubi ritabarwa na Hakizimana Adolphe.

Amakipe yasoje igice cya mbere anganya, ajya kuruhuka avanao impinduka zatumye igice cya Kabiri kiryoha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu gice cya Kabiri umutoza yakoze impinduka atangira kuzana abakinnyi bari basanzwe babanzamo, azana abarimo Kapiteni Dhihad Bizimana, Leroy Jacques Mickels, Joy Lance Mickels, Niyomugabi Claude, Mbonyumwami Taiba, ndetse n’Umuzamu Niyongira Patience.

Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko umukino wahindutse ku ruhande rw’Amavubi, batangira gusatira no guhererekanya neza, by’umwihariko hagati y’abavandimwe Joy Lance Mickels na  Leroy Jacques Mickels wanagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye ku munota wa 68 rigaca hejuru y’izamu gato.

Ni muri uwo mujyo u Rwand arwakkomeje gusatira izamu rya Kenya ritari ryoroshye guteramo umupira yewe no kugera mu rubuga rw’amahina.

Gusa Kenya yo yasatiraga ariko igasanga imbere y’izamu ry’Amavubi hari urukuta rw’abakinnyi batanu bari kugarira, zimwe mu mpinduka umutoza yari yakoze ashaka kutinjizwa igitego.

Mu minota u Rwanda rwagiye rubona amahirwe rutabyaje umusaruro harimo n’imipir ay’imiterekano. Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hingerwaho 6 itagiz eibyo itanga, umukino urangira ari 0-0.

Kunganya uyu mukino ku Rwanda ntacyo byahungabanyije kuko ari mu mujyo mwiza muri iyi minsi aho yatsinze imikino ibiri yahuyemo na Liberia na Cape Verde. Uyu mukino kandi wayifashije kureb aabakinnyi bamwe bahamagawe ariko ntibakinnishwe, ari nako hiytegurwa imikino ibiri ikurikira  u Rwand aruzakinamo na Mali mu Ugushyingo.

Amavubi yaguye miswi na Kenya mu mukino wa gicuti

Photos:

[fluentform id="3"]