Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yazamutseho imyanya icyenda ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026, iba imwe mu makipe yazamutseho imyanya myinshi ku rwego rw’Isi muri uku kwezi.
U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 128 rwariho ku rutonde ruheruka, rugera ku mwanya wa 119 ku rutonde rushya rwa FIFA. FIFA yemeje ko u Rwanda rwazamutseho imyanya icyenda, rukaba ruhuje n’Igihugu cya Repubulika y’Abadominikani, mu kuba ari byo byazamutseho imyanya myinshi kuri uru rutonde.
Iri zamuka rije nyuma y’umusaruro mwiza Amavubi yagize mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu mpera za Nzeri, Amavubi yatsinze Liberia ibitego 3:1 ndetse anatsinda Cape Verde ibitego 2-1, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Izi ntsinzi ebyiri iyo kuri Cape Verde na Liberia zagize uruhare runini mu gutuma u Rwanda ruzamuka kuri uru rutonde.
Muri Afurika, ibihugu byinshi na byo byazamutse kuri uru rutonde nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Guinea-Bissau yazamutseho imyanya umunani igera ku wa 124, Gambia izamuka irindwi igera ku wa 109, mu gihe Botswana yazamutseho itandatu.









