Ikipe ya APR FC inganyije n’ikipe ya Rutsiro FC 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League].
Ni umukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ugushingo 2025.
Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda uyobowe na Ngabonziza Jean Paul wari umusifuzi wo hagati, wari wungirije na Karangwa Justin ndetse na Safari Hamiss nk’abasifuzi bo ku mpande mu gihe Kagabo Issa yari Komiseri w’Umukino.
Rutahizamu Mamadou Sy uherutse gufatirwa ibihano na APR FC akaza guhabwa imbabazi, yari ku rutonde rw’abakinnyi 18 iyi kipe yifashishije gusa ntiyabanjemo.
Ku rundi ruhande ariko, Dauda Yussif bari kumwe mu bihano, we ntabwo ari mu bo umutoza Abderrahim Taleb yakoresheje kuri uyu mukino bagaragaye ku rupapuro rw’umukino, umwanya we wabanjemo Ngabonziza Pacifique
Ku rutonde rwa shampiyona, Rutsiro FC yakiriye umukino yari iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, aha Umutoza Bizumuremyi Radjab yari akeneye amanota atatu ya mbere.
Igice cya mbere ari nacyo cyabonetsemo ibitego byose cyarwanzwe no gusatirana ku mpande zombi, harimo uburyo bukomeye bwa Rutsiro.
Ku munota wa 6 Ikipe ya Rutsiro yahushije uburyo bukomeye aho Mumbele Mbusa Jeremy wari usigaranye n’umuzamu Ishimwe Pierre bonyine, yateye umupira uca ku ruhande gato.
Kabura Jean yongeye kugerageza uburyo bukomeye kuri Coup Franc yateye ariko umuzamu Pierre akozaho intoki awushyira muri koruneri .
APR FC yari hejuru yakomeje kotsa igitutu imbere y’izamu rya Rutsiro, yafunguye amazamu ku munota wa 32, ku gitego cyatsinzwe na Denis Omedi ku mupira mugenzi we w’umugsnde Hakim Kiwanuka yari ateye imbere y’izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira uyu Musore n’ubundi wari wazonze ba myugariro ba APR FC, yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina Rutsiro FC ibona Penalty.
Yinjijwe neza ku munota wa 42 na Nizeyimana Jean Claude bajya kuruhuka Ari 1-1.
Igice cya kabiri cyarimo akazi gakomeye ko gushaka gutanguranwa igitego cy’intsinzi ku mpande zombi, buri kipe gasatira indi zose zikinira imbere.
Umutoza wa APR FC yakoze impinduka, aho Fitina Ombolenga yasimbuye Byiringiro Jean Gilbert mu gihe Mugisha Gilbert yinjiye asimbura Ngabonziza Pacifique. Yinjijemo Kandi Mamadou Sy wasinbuye William Togui.
Ku munota wa 75 APR FC yari yashyizemo igitego cya kabiri ariko Umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin agaragaza ko habayemo kurarira.
APR FC yakomeje kwataka cyane ashaka igitego cy’intsinzi ariko Bikomeza kugorana. Ni Nako Rutsiro FC yageragezaga uburyo arko igapfusha ubusa amahirwe yabonye.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe atarigandukanya, umusifuzi yongeraho iminota 6 nayo itagize icyo itanga, umukino urangira ari 1-1.
Ni umukino wa kabiri wikurikiranya APR FC inganyije nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports FC mu mukino uheruka i Kigali . Ubu igize amanota 8 ku rutonde rwa Shampiyona .
Abafana ba APR FC barimo abaturutse mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu Gihugu bari babukereye baherekeje ikipe yabo, batashye batabinye instinzi.
Umukino Kandi witabiriwe n’abarimo Brig Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi w’iyi kipe y’Ingabo y’igihugu.
Mu yindi mikino, Police FC yanganyije na Mukura VS 1-1, ariko ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 16.





