Ikipe ya APR W BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2026 nyuma yo gutsinda REG W BBC amanota 90-85 ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ukwakira 2026 nibwo muri Lycée de Kigali habereye umukino wa nyuma wa Rwanda Cup wahuje APR W BBC na REG W BBC.
Uyu mukino watangiye saa moya z’ijoro (19h00) wagiye gukinwa nyuma y’uko amakipe yombi abashije kwitwara neza agatsinda The Hoops Rwanda.
APR W BBC yatsinze The Hoops Rwanda naho REG W BBC yayiteye mpaga nyuma y’uko yikuye mu irushanwa kuko yari yangiwe ko umukinnyi Feza Ebengo ayikinira.
APR W BBC yari itaratsinda REG W BBC muri uyu mwaka w’imikino yarangije igice cya mbere cy’umukino iyoboye ariko harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe kuko yari 45-44.
Amakipe yombi yakomeje kugendana ariko APR W BBC yitwara neza mu gace ka gatatu itsinda amanota 24-19, ndetse aya manota niyo yayifashijwe kwitwara neza kuko n’ubwo mu gace ka kane yatsinzwe 22-21, ntibyayibujije gutsinda umukino ku manota 90-85.
Yacine Diop yafashije APR W BBC muri uyu mukino ayitsindira amanota 24, akora rebounds 14, atanga imipira 4 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 2.
Nyuma yo gutwara iki gikombe, APR W BBC yahise ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda muri FIBA Africa Zone 5 Club Championship yanegukanye umwaka ushize wa 2025 itsinze REG W BBC ku mukino wa nyuma.








