Uwitonze Justin usanzwe akinira APR BBC ndetse akaba azwiho ubuhanga mu gutsinda amanota 3, yamaze gusinyira ikipe ya Spintex Knights yo muri Ghana kugira ngo azayifashe mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, BAL, ya 2027.
Uwitonze yasinyiye iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona yo muri Ghana amasezerano ari hagati y’ukwezi n’amezi abiri kuriga ngo azayifashe mu rugendo rugana muri BAL, Road to BAL 2027.
Biteganyijwe ko Uwitonze azahaguruka mu Rwanda tariki 11 Ukwakira 2026 yerekeza muri Ghana, ubundi imikino ya Road to BAL yarangira akongera akagaruka muri APR BBC asanzwe akinira.
Spintex Knights iri mu itsinda B ryo mu gice cy’Iburengerazuba hamwe na Energie BC yo muri Benin, AS Douanes yo muri Burkina Faso, NPA Pythons yo muri Liberia na Red Flames yo muri Sierra Leone.
Imikino yo muri iri tsinda izakinwa hagati ya tariki 21 na 25 Ukwakira 2026, i Tripoli muri Libya, mu gihe amakipe abiri ya mbere ariyo azakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Uwitonze Justin ni umwe mu bakinnyi bazwiho ubuhanga mu gutsinda amanota 3, muri Shampiyona y’uyu mwaka niwe mukinnyi wa gatatu wayatsinze inshuro nyinshi, inshuro 54, inyuma ya Elliot Lamar Cole wayatsinze inshuro 63 na Leonard Craig Randall II wayatsinze inshuro 58.
Ushyize ku mpuzandengo ya buri mukino muri 19 Uwitonze yakiniye APR BBC muri uyu mwaka, yakinnye iminota 13.5, atsinda amanota 9.5, atsinda amanota 3 ku kigero cya 45%, akora rebounds 2.2, atanga imipira 0.7 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 0.5.
Uwitonze Justin w’imyaka 25 wagiye muri APR BBC avuye muri REG BBC ni umukinnyi uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ndetse ni umwe mu bagize ikipe y’Igihugu y’abakina ari batatu.
Ni iki cyo kumenya kuri Road To BAL 2027
Ubundi Road to BAL ni imikino y’amajonjora ikinwa n’amakipe yo mu bihugu bidafite amanota meza ku rutonde rwo muri Afurika, yishakamo amakipe 4 yerekeza mu mikino ya nyuma ya BAL.
Road to BAL y’uyu mwaka igabanyije mu bice bibiri bigendeye n’aho ibihugu biherereye, hari igice cy’Iburasirazuba (East Division) kirimo amatsinda 2, agizwe n’amakipe 5 muri buri tsinda n’igice cy’Iburengererazuba (West Division) kirimo amatsinda 3, abiri arimo amakipe 5 muri buri rimwe naho irindi ririmo amakipe 4.
Mu itsinda rimwe ryo mu Burasirazuba harimo Urunani yo mu Burundi, Patriots BBC yo muri Sudani y’Epfo, Namuwongo Blazers yo muri Uganda, COSPN yo muri Madagascar na Ushundzi Basket yo muri Comoros.
Imikino y’iri tsinda izakinwa hagati ya tariki 21-25 Ukwakira 2026, i Hoima muri Uganda.
Irindi tsinda ryo mu Burasirazuba ririmo Munali Suns yo muri Zambia, Bravehearts yo muri Malawi, Ferroviario da Beira yo muri Mozambique, Harare Kings yo muri Zimbabwe n’indi kipe yo muri Afurika y’Epfo itaratangazwa.
Iri tsinda ryo rizakina hagati ya tariki 27-31 Ukwakira, i Lusaka muri Zambia.
Mu Burengerazuba, uretse itsinda ririmo Spintex Knights ya Uwitonze Justin, irindi tsinda ririmo Al Ittihad yo muri Libya, Stade Malien yo muri Mali, Nadi Staouedi yo muri Algeria, Nabaya yo muri Guinea na Kriol Star yo muri Cape Verde.
Iri tsinda rizakina hagati ya tariki 21-25 Ukwakira 2026, i Tripoli muri Libya, naho irindi tsinda ririmo amakipe 4 ariyo ASB Onatra yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FAP yo muri Cameroon, Espoir Basketball yo muri Gabon na Avenir du Rail yo muri Repubulika ya Congo (Brazzaville).
Imikino y’iri tsinda izakinirwa i Brazzaville muri Congo kuva tariki 24 kugeza 28 Ukwakira 2026.
Amakipe 4 niyo azabona itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL 2027, ni amakipe abiri muri buri gice azabona itike.










