Kigali Football Club yashyizeho Bayingana Innocent nk’Umuyobozi Mukuru (CEO), avuye ku nshingano yari asanzwe afite zo kureberera ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (General Manager).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kigali FC kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama 2026, iyi kipe yatangaje ko Bayingana Innocent ari we wagizwe Chief Executive Officer (CEO), akaba ashinzwe kuyobora ibikorwa n’imicungire rusange by’umuryango wa Kigali FC.
Bayingana ashyizwe kuri uyu mwanya mu gihe Kigali Football Club ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gushyira imbaraga mu miyoborere, hagamijwe gutanga umusingi ukomeye w’iterambere ry’ikipe.
Izi mpinduka zije zikurikira Inteko rusange idasanzwe y’uyu muryango yateranye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 yasize hafashwe imyanzuro mishya irimo no guhindurira izina ikipe ya AS Kigali ikitwa Kigali Football Club ku ikipe y’abagabo na Kigali Women Football Club ku ikipe y’abagore.
Indi myanzuro yafashwe muri iyi Nteko, Uwimana Clarisse yatowe nka Visi Perezida mushya asimbuye Kankindi Anne-Lise Alida weguye kuri uwo mwanya muri Nyakanga 2026 ndetse hashyirwaho n’abagize Urwego Rukuru (Supreme Organ) rw’umuryango wa Kigali FC. Abashyizweho ni Nduwayezu Alfred, Urujeni Gerturde na Murekatete Patricie.
Kigali FC ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino nyuma yo gusoreza Shampiyona y’umwaka ushize ku mwanya wa 14 mu makipe 18 ndetse iri mu makipe arwana no kutamanuka ahanini biturutse mu bibazo byari mu buyobozi, mu gihe umwaka ushize wasize Kigali WFC yo imanutse mu cyiciro cya kabiri nyamara yari ikipe y’ubukombe mu bagore.
Kigali FC izatangira Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League ya 2026/27, ikina na Marine FC tariki 6 Nzeri 2026 kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.
🚨CLUB OFFICIAL ANNOUNCEMENT🚨 pic.twitter.com/0cSH3zEps5
— Kigali FC (@AS_KigaliFC) August 17, 2026








