sangiza abandi

Béatha waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yagororewe inzu

sangiza abandi

Musengimana Béatha wamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakoreshejwe mu kwamamaza umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yahawe ishimwe ry’inzu yubakiwe n’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2024, Béatha Musengimana yashyikirijwe inzu yubakiwe n’umuryango wa RPF, ndetse avuga ko yahawe n’andi mashimwe menshi nko kuba abana be bose bazishyurirwa amashuri, kandi azahabwa n’inka.

Iyi nzu yagombaga gutahwa ku mugaragaro ku wa 5 Ukwakira 2024 ariko biza gusubikwa ahubwo ahabwa ibikoresho byo kuyishyiramo.

Béatha n’itsinda ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ baririmbana, basanzwe batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Kidahwe ari naho uyu mugore yubakiwe inzu.

Béatha yabwiye ikinyamakuru TNT ko yahimbye iyi ndirimbo ”kubera ko nashaka indirimbo izadufasha mu gihe cy’amatora mu gihe cyo kwamamaza”, ndetse avuga ko iyi nganzo yashibutse mu kureba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ikubiyemo ubutumwa bwa gahunda zitandukanye za Guverinoma zirimo Ikoranabuhanga, Ubwisungane mu kwivuza, Uburezi bw’ibanze, Guha umugore ijambo, Kumushyira mu buyobozi n’ibindi. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]