Filime BEN’IMANA yakozwe n’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, yabaye iya mbere ihagarariye u Rwanda mu rugendo rwo guhatanira ibihembo bya Oscar, bizwi nka bimwe mu bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu ruganda rwa sinema.
Iyi filime ni yo ya mbere ndende yakozwe na Marie-Clémentine Dusabejambo. Yerekanwe bwa mbere ku isi mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes mu Bufaransa muri Gicurasi 2026, aho yegukanye igihembo cya Caméra d’Or gihabwa filime za mbere ndende zakozwe n’abayobozi bazo.
Nyuma yo kwerekanwa muri Cannes, BEN’IMANA iteganyijwe gutangira kwerekanwa mu nzu za sinema mu Bufaransa ku wa 3 Gashyantare 2027.
Iyi nkuru ya BEN’IMANA nibwo yabaye 2012, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikagaruka ku buzima bw’abarokotse Jenoside, ubutabera n’urugendo rwo kwiyunga binyuze mu nkiko Gacaca.
Inkuru yayo yibanda kuri Vénéranda, umugore warokotse Jenoside wemera ko inkiko Gacaca zari ngombwa kugira ngo ubutabera butangwe kandi Abanyarwanda bafashwe mu rugendo rwo kwiyunga.
Nubwo ahura n’igitutu, Vénéranda akomeza gutegura ibiganiro bihuza abarokotse Jenoside n’imiryango y’abayikoze, agamije gufasha impande zombi kuganira no kubaka ubwiyunge.
Amaze kumenyako umukobwa we atwite mu buryo atari yiteze, ahura n’ibibazo bituma yongera kwisuzuma, agahangana n’ibyiyumvo bye ndetse n’ibice bikomeye by’amateka ye bwite.
Binyuze kuri iyi nkuru, BEN’IMANA igaragaza ingorane zishobora kugaragara mu rugendo rwo guhangana n’ibikomere by’amateka, gushaka ubutabera no kubaka ubwiyunge mu miryango.








