sangiza abandi

Big Fizzo yateguje Album igaragaraho umuhanzi w’Umunyarwanda

sangiza abandi

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 14 (Album) izagaragaraho umuhanzi w’umunyarwanda Kenny Sol mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Let Me Know’.

Iyi Album nshya ya Mugani Désiré uzwi nka Big Fizzo yitwa Son Of Alkeburan (SOF) igaragaraho ibice bibiri by’indirimbo aho igice cya mbere cyirimo indirimbo ‘Umurundi’, ‘Tell me’ yakoranye na Kolly Tha Magic, ‘Ab’isi Part II’, ‘Nimeridhika’ yakoranye na Black G, ‘Ababare’ yakoranye na Eden, ‘Niruze’ na ‘Donna’.

Igice cya kabiri cy’iyi Album kigizwe n’indirimbo 7 z’indi arizo ‘Gahanga’, ‘Afro Angel yakoranye na Queen D’, ‘Don’t Worry’, ‘Nimelewa’, ‘Let Me Know’ yakoranye na Kenny Sol, ’Single’ na ‘Muzonyibuka’.

Iyi Album yose muri rusange yayobowe (Executive Producers) na Big Fizzo ubwe afatanyijwe n’umugore we Kimana Edith Stein binyuze mu nzu yabo y’umuziki (Label) yitwa BantuBwoy Entertainment.

Indirimbo imwe iri kuri SOF yitwa ‘Nimelewa’yamaze gusohoka ndetse iri ku mbuga za Big Fizzo mu gihe izindi ndirimbo zizasohoka mu minsi iri imbere.

Si ubwa mbere Big Fizzo agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda kuko yanakoranye indirimbo ‘Baza’ na Tom Close, ‘Indoro’ yakoranye n’itsinda rya Charly na Nina na Truth or Dare yakoranye na Davis D.

SOF igiye kuba Album ya gatanu (5) Big Fizzo agiye gushyira hanze nyuma ya Jewe yasohotse muri 2009, Fizzology yasohotse muri 2017, Desideratus yasohotse muri 2020 na 777 (Gratitude) yasohotse muri 2024.

Indirimbo 14 ziri kuri Album SOF ya Big Fizzo

Photos:

[fluentform id="3"]