sangiza abandi

Burera: Bane bafatiwe mu bikorwa byo gutumiza Kanyanga mu gihugu cy’abaturanyi

sangiza abandi

Mu rukerera rwo kuri uyu   09 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe abagabo bane bakekwaho gutumiza kanyanga mu gihugu gituranyi, inyujijwe mu nzira zitemewe

Ni abagabo bafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe na bamwe mu bafatiwe mu nzira zitemewe bambutsa kanyanga, bakavuga ababa babatumye aho bahurije kuri abo bagabo bane bakomoka mu murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.

Bamwe mu batuye mu karere ka Burera bavuga ko abatunda kanyanga akenshi baba bafite abo bakorera, bityo bagasabwa kujya batanga amakuru y’ababatuma n’ababaha amafaranga ngo bajye kuyibazanira kugira ngo bafatwe aho kubashora mu byaha.

Polisi ikorera mu karere ka Burera ishimira abatanga amakuru y’abatiza umurindi abishora mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza kanyanga (Abarembetsi n’ababatuma) kuko iki kiyobyabwenge giteza umutekano muke n’ibindi bibazo bifitanye isano n’ubusinzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Igance Ngirabakunzi, yashimiye abatanga amakuru ku batunda, abakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe, ananenga ababyishoramo ndetse bakabishoramo n’abandi nk’ibikoresho.

“Hari abafatwa bikoreye ibiyobyabwenge bya kanyanga ndetse n’ibifatirwa mu nzu babihishamo bigizwemo uruhare n’abaturage ku makuru aba batanze kandi tubashimira uwo musanzu.”

“Turaburira abagira uruhare mu gushora abandi mu biyobyabwenge aho babaha amafaranga bakabohereza kubibazanira ko bagomba gufatwa, bakabibazwa.”

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwanga no kugendera kure isano bagirana n’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, k’umuryango no ku gihugu muri rusange.

Ikiyobyabwenge cya Kanyanga kibarirwa mu biyobyabwenge byoroheje aho ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitation ya Police ya Nemba mu karere na Burera

Photos:

[fluentform id="3"]