Hamaze kuboneka ibyumba 635 byo gufasha abacuruzi bakoreraga muri GOICO

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabohawagahunde Maurice, yatangaje ko ibyumba 635 byamaze kuboneka mu Mujyi wa Musanze kugira ngo bifashe abacuruzi bakoreraga mu Isoko rya GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kubona aho basubukurira ibikorwa byabo.
Abanyarwanda muri Canada basabwe kunyomoza amakuru agoreka ukuri ku Rwanda

Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abanyarwand ababa muri Canada no mu bindi bihugu, kwirinda no kurinda abana babo amakuru agoreka ukuri ku bibera mu Rwanda kandi bakagira n’uruhare mu kubanyomoza.
Madamu Jeannette Kagame yashimye Africa New Life ku ruhare yagize mu gusubiza Abanyarwanda icyizere

Africa New Life Ministries imaze imyaka 25 ikorera mu Rwanda, urugendo Madamu Jeannette Kagame avuga ko rutagarukira ku murimo w’itorero gusa, ahubwo rwagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kongera kubaka ubuzima, icyizere n’imiryango nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Hagaragajwe ahakeneye umwotso mu guhangana n’inda ziterwa abangavu

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD), rigaragaza ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije cyane, rigasaba ko hakongerwa imbaraga mu kugeza amakuru ahagije ku rubyiruko no guhindura imyumvire.
Kwibutsa umuntu ko azapfa bimwongerera imbaraga zo gukora cyane: Ubushakashatsi

Basanze ko kwibutswa urupfu gusa bishobora gutuma bamwe barushaho kugaragaza umururumba w’ibintu, mu gihe uburyo bwo gutekereza ku rupfu mu buryo bwimbitse, bwibanda ku cyo umuntu asanga gifite agaciro mu buzima, bwashoboraga gutuma bamwe bagaragaza imyitwarire irangwa no kwita ku bandi no kutikunda.
Gatsibo: Abaturage bamaze hafi umwaka bategereje guhabwa mubazi

Abaturage batuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ko ibikorwa byo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi byakwihutishwa kuko bamaze amazi asaga arindwi bategereje guhabwa mubazi (Cashpower).
Imibare y’ibanze igaragaza ko GOICO yahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro k’asaga miliyari 30 Frw

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko imibare y’ibanze imaze gukorwa igaragaza ko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi ya GOICO Plaza iherereye mu Karere ka Musanze yangije ibicuruzwa bifite agaciro k’asaga miliyari 3o Frw mu gihe ubugenzuzi bugikomeje.
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abakoreshaga isoko rya GOICO yizeza ubufatanye mu kurisana

Guverinoma y’u Rwanda, yihanganishije abacuruzi, abikorera, n’abandi abakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yasangije urubyiruko ibanga ryo gukora siporo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye urubyiruko ko siporo ari ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bityo ko kuyikora biteza imbere ubuzima muri rusange kuko bikomeza amagufa n’imikanya, bikongera imbaraga z’umubiri ndetse bikagabanya cyane kwiheba n’agahinda gakabije.
Abagenzi ba RwandAir berekezaga i Kigali baheze i Dubai

Abagenzi bari bategereje indege ya RwandAir, mu rugendo WB305 rwavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rwerekeza i Kigali mu Rwanda, baheze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Dubai nyuma y’uko urugendo rwabo rubanje gukererwa, nyuma rukaza guhagarikwa kubera ikibazo cya tekiniki cyavuzwe ku ndege.
