Irene Murindahabi yateguje ubukwe bwe n’umukobwa utuye mu Bubiligi

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yerekanye ko yitegura kurushinga na Nishimwe Liliane bamaze igihe mu rukundo, utuye mu Bubiligi.
Minisitiri Mukazayire avuga ko u Rwanda rushora muri siporo hagamijwe guteza imbere urubyiruko

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukorana bya hafi n’abikorera kugira ngo ibikorwa remezo bya siporo birimo Arena na Stade bitaba gusa ahabera ibitaramo cyangwa amarushanwa, ahubwo bibe ibigo biteza imbere ubukungu bw’urubyiruko n’imibereho y’abaturage muri rusange. Ibi yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Forum, ubwo yasubizaga ikibazo cyibandaga ku buryo […]
Musanze: Hagiye kuzura uruganda rutunganya toni 40 z’imyanda ruzatwara miliyari 4,5 Frw

Mu karere ka Musanze hagiye kuzura uruganda rutunganya imyanda ruzuzura rutwaye asaga miliyari 4,5 Frw, rukaba rwutezweho gukemura ibibazo by’isuku n’isukura no gutanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Nigeria yakuyeho Visa ku Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria (NIS), rwatangaje ko rwatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida w’iki guhugu, Bola Ahmed Tinubu, cyo gukuraho visa ku Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30.
Perezida Touadéra yakiriye General Nyakarundi n’itsinda ayoboye

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba.
Kigali: Hibutswe abarenga 100 biciwe muri IFAK muri Jenoside yakorewe abatutsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, kuri uyu munsi bifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1,500 bo muri IFAK, Kimihurura ndetse n’andi mashuri ayegereye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda na Côte d’Ivoire byaganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.
Minisitiri Bizimana yibukije abarwanya amateka ya Jenoside ko ukuri kudatsindwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko abarwanya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bata igihe kuko ukuri kudatsindwa, asaba Abanyarwanda guhangana nabo.
Al HiIal SC na Al Merrikh SC zabariwe mu makipe azakina Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/2027

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/2027, uzatangira muri Nzeri 2026, ugasozwa muri Gicurasi 2027.
MIGEPROF yasabye Abanyarwanda kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabye uruhare rwa buri wese mu kubaka no gushyigikira umuryango ushoboye kandi utekanye, mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.
