Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.
Minisitiri Robert Beugré Mambé ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 rivuga ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.
Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire uhagaze neza ndetse ushingiye ku bufatanye bukomeye mu nzego zinyuranye zirimo, ubukungu, dipolomasi, umutekano, n’ingendo zo mu kirere.
Ibihugu byombi kandi bihuriye ku gushyigikira umurongo w’umugabane wa Afurika wo guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi binyuze mu kubyaza umusaruro amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi muri Côte d’Ivoire mu mpera za 2025 aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Alassane Ouattara.










