Mu karere ka Musanze hagiye kuzura uruganda rutunganya imyanda ruzuzura rutwaye asaga miliyari 4,5 Frw, rukaba rwutezweho gukemura ibibazo by’isuku n’isukura no gutanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Uru ruganda ruri ku buso bwa hegitari 6,8 rwatangiye kubakwa mu Murenge wa Gacaca mu 2024, aho byitezwe ko ruzuzura muri Kamena 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko uru ruganda rutunganya imyanda rurimo kubakwa muri aka Karere rwitezweho gukemura ibibazo by’isuku n’isukura, ndetse rukanatanga ifumbire izajya ikoreshwa mu buhinzi bityo umusaruro ukarushaho kwiyongera.
Gutanga ifumbire kwacyo, uzaba ari umwihariko gitandukaniyeho n’ibindi bimoteri bibiri bisanzwe muri aka karere, kuko byo byakira imyanda bikayirunda hamwe gusa.
Ubuyobozi bwa WASAC Group bwo buvuga ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya imyanda ibora n’itabora ingana na toni 33 ku munsi ndetse na metero kibe 7, 000 z’umwanda wo mu bwiherero.
Imyanda iva mu bwiherero izajya itunganywa ivemo ifumbire, mu gihe imyanda ibora n’itabora izajya itunganywa ibibora bigakorwamo ifumbire, ibitabora bigashyirwa mu kimoteri kinini izagenerwa.












