sangiza abandi

Volleyball: Matheus Bettim yasubiye muri Police VC

sangiza abandi

Umukinnyi Matheus Bettim ukina nk’umwataka (Outside hitter) yongeye gusubira muri Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball nyuma y’umwaka umwe yari amaze ari mu ikipe ya Viapol Vôlei São José yo mu cyiciro cya mbere iwabo muri Brazil.

Matheus Bettim ntabwo byamugendekeye neza muri Brazil kuko atabonaga umwanya uhagije wo gukina ndetse n’ikipe ye ikaba itarabonye umusaruro mwiza kuko yarangirije ku mwanya wa 10 mu makipe 12, byayisabye gutsinda umukino wa nyuma kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

N’ubwo Matheus Bettim atakinnye Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino ariko Police VC yaramwiyambaje mu mikino ya CAVB Men’s Club Championship 2026 ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika yabereye mu Rwanda.

Muri iyi mikino, Matheus Bettim yafashije Police VC kugera ku mukino wa nyuma, byayigize ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kubikora n’ubwo byarangiye itsinzwe na Al Ahly SC yo mu Misiri ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

Matheus Bettim w’imyaka 25 yageze bwa mbere muri Police VC mu mwaka w’imikino wa 2023/24 ndetse agerana nayo ku mukino wa nyuma mu mwaka wakurikiyeho n’ubwo byarangiye APR VC ariyo yegukanye igikombe itsinze Police imikino 2-1.

Matheus Bettim azwiho kuba mwiza cyane mu kwataka, gukora resebusiyo (Receiving), no mu gutera serivisi (Serving) bimuha kuba umwe mu bakinnyi bo kwitega muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 muri Police VC afatanya na Gideon Angiro, Kwizera Eric, Ishimwe Patrick na Gasore Niyonzima bose bakina ku mwanya umwe.

Matheus Bettim yasubiye muri Police VC

Photos:

[fluentform id="3"]