Kuri uyu wa Gatanu Col. Desire Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’Abaturage muri RDF, yifatanyije n’abayobozi n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32, aho bunamiye abayobozi n’abakozi 101 bahoze bakorera iyo ntara, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’kntara y’Amajyepfo giherereye mu karere ka Nyanza.
Mu ijambo rye, Col. Migambi yavuze ku bumwe Abanyarwanda bari bafite mbere y’ubukoloni, agaragaza ko politiki z’ubukoloni ari zo zashyizeho amacakubiri yaje kuvamo ubuyobozi bubi ndetse no gutoteza Abatutsi.
Yanashimye ubutwari bw’urubyiruko rw’Abanyarwanda, rwari ruyobowe ku rugamba rwo kubohora igihugu na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma igihugu kikongera kwiyubaka.
Yasabye abayobozi n’urubyiruko gukomeza kwimakaza indangagaciro nyarwanda, kwirinda amacakubiri no gukomeza kurwanya abahakana n’ abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.








