Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Ni umwanzuro urukiko rwafashe kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, aho urukiko rwemeza ko DC Clement akomeza gukurikiranwa ibyaha bine akekwaho afunze.
Ku wa 27 Mata, nibwo DC Clement yaburanye mu rukiko rwa Gasabo asaba kurekurwa by’agateganyo, agakurikiranwa adafunze.
Ubushinjacyaha bumushinja ibyaha birimo guteza imvururu, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukorera urugomo abayobozi nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bugiye gusenya inyubako y’amashuri yubatswe nta byangombwa.
Bahamije ko DC Clement yakoresheje amagambo akomeye anenga abayobozi ndetse agashishikariza abaturage kwivumbura.
Buvuga kandi ko ibi byagendanye n’ibikorwa by’urugomo yakoreye umuyobozi ushinzwe imyubakire, akangiza imodoka ndetse agatera amabuye.
DC Clement yemeye ko yakoze amakosa abitewe n’uburakari ndetse asaba imbabazi agaragaza ko atari yabitekereje neza.
Yri yasabye gufungurwa by’agateganyo agaragaza ko afite umugore urwaye akeneye kwitaho ndetse no gutanga ingwate asabwa.
Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ndetse indi mpamvu rwashingiyeho rutegeka ko akurikiranwa afunze ni uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu butabera ngo bibe byarashingiweho bemeza ko agomba kuburana adafunze.








