sangiza abandi

DJ Brianne yahawe imodoka na iPhone 18 Pro Max

sangiza abandi

Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, yahawe imodoka na telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max nyuma yo kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferry Dee.

DJ Brianne yemeje ko yamaze kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa Ufitinema Ferdinand uzwi nka DJ Ferry Dee, ukaba ari na wo wamufashije gutangira ubuzima muri iki gihugu.

Nyuma yo kuhagera, DJ Brianne yahawe imodoka yo mubwoko bwa nissan ndetse na iPhone 18 Pro Max n’umuryango wa Dj Ferry Dee kuri ubu basigaye babana.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, DJ Brianne yavuze ko imigisha ari myinshi muri iyi minsi.

Yagize ati: “Uyu munsi imigisha n’ibisingizo birandenze. Mbega ukuntu muri iyi minsi nagiriwe umugisha! Aha ni ho numva merewe neza kandi nisanzuye.”

DJ Brianne kandi ategerejwe mu bitaramo bizabera muri Canada, birimo icyo azakorana na Nel Ngabo, Element Eleéeh na Kevin Kade i Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, ndetse n’ikizabera i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.

DJ Brianne kandi ategerejwe mu bitaramo bizabera muri Canada, birimo icyo azakorana na Nel Ngabo, Element Eleéeh na Kevin Kade i Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, ndetse n’ikizabera i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026
dj brianne yahawe impano ya i phone 18 pro max
dj brianne yahawe impano yimodoka yo mubwoko bwa nissan

Photos:

[fluentform id="3"]