sangiza abandi

Dj Brianne yarokotse impanuka yakoreye i Nyamagabe

sangiza abandi

Dj Brianne waruvuye mu bitaramo mu karere ka Rusizi ajya i Kigali yakoze impanuka ikomeye ageze mu karere ka Nyamagabe, imodoka irangirika ariko we ntiyakomereka.

Amakuru yatangarije IGIHE, Dj Brianne yavuze ko ubwo impanuka yarikimara kuba we nabo bari kumwe bihutiye kugera kwa muganga ngo barebe ko ntakibazo bagize.

Yagize ati“ Urebye nta muntu wakomeretse bikomeye ariko turashaka guca kwa muganga kugira ngo badusuzume neza, Imana yakinze akaboko.”

Iyi mpanuka ngo yaba yatewe nuko uwarutwaye, Dj Brianne yikanze umwe mu bantu bakora umuhanda agerageza kumukatira ngo atamugonga birangira imodoka itaye umuhanda.

Iyi mpanuka yabaye ubwo Dj Brianne nabo bari kumwe bari bavuye mu bitaramo mu karere ka Rusizi berekeza i Kigali, bageze mu karere ka Nyamagabe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]