Donald Kaberuka na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategekimana bitabiriye umuhango wo guherekeza Tito Mboweni wabaye Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, uherutse kwitaba Imana.
Umuhango wo guherekeza bwa nyuma umunyapolitiki Tito Mboweni wabaye ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, muri Afurika y’Epfo, mu ntara ya Limpopo.
Donald Kaberuka abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko yihanganishije umuryango wuwabuze uwabo, ndetse ahagararira Perezida Kagame muri uyu muhango.
Ati” Mu gushyingura Tito Mboweni, nagejeje ubutumwa bwo kwihanganisha bwa Perezida Kagame ku muryango n’abaturage ba Afurika y’Epfo.”
Tito Mboweni yitabye Imana mu mugoroba wo kuwa 13 Ukwakira 2024, aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Johannesburg.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Tito Mboweni. Ati” Ndihanganisha umuryango n’inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k’umugabane.”
Yakomeje agira ati” “Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk’Umuyobozi w’ikigega cy’uyu muryango cy’amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.”
Tito Mboweni ni umwe mu banyapolitiki bafite amateka akomeye muri Afurika y’Epfo, aho yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw’abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.
Ku butegetsi bwa Nelson Mandela, uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Abakozi kuva mu 1994-1999. Nyuma yaho yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, amaraho imyaka 10, kuva mu 2018 kugeza mu 2021 yagizwe Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Cyril Ramaphosa.







