sangiza abandi

“FDLR bakiri mu mashyamba barimo guta igihe bambariye banyumva bagataha”:-Col. Rtd Augustin

sangiza abandi

Col.Rdt Nshimiyimana Augustin, wahoze mu mutwe wa FDLR, avuga ko yagezemo mu 1997 akiri umusore, ariko nyuma y’imyaka isaga 20 yamaze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamupfiriye ubusa aza kubona ubuzima ageze mu Rwanda mu 2021.

Uyu mugabo avuga ko kuva yagera mu Rwanda ubuzima bwe bwahindutse, kuko ubu afite aho aba, yubakiye ubuzima bwe mu muryango ndetse n’abana be bakaba biga. Avuga ko ikintu gikomeye kurusha ibindi yabonye nyuma yo gutaha ari umutekano.

Ati: “Ubu naratashye. Mfite aho mba, mfite inzu, abana banjye bariga, mfite kimwe cyose kigomba umunyarwanda, noneho nkongeraho n’umutekano.”

Nshimiyimana avuga ko ubuzima bwo mu mashyamba bwari bukomeye, aho urusaku rw’amasasu rwari rumenyerewe. Avuga ko iyo abigereranyije n’ubuzima asigaye abamo mu Rwanda, abona itandukaniro rikomeye.

Ati: “Hariya mu mashyamba wararyamaga, yewe nibuze rimwe mu minsi itatu wagombaga kumva isasu mu matwi. Ariko hano hari umutekano. Mva i Kigali saa mbiri z’ijoro ngataha iwacu i Rubavu nta kibazo mu nzira, abantu bagenda amatara yaka.”

Nshimiyimana avuga ko nyuma yo kuva mu mutwe yari yarizemo imyaka myinshi, yasubije amaso inyuma akibaza ku gihe yatakaje n’ibyo yizeraga icyo gihe.

Ati: “Ibyo narwaniraga, ni na byo byadukerereje, nagiye ndi umusore none ngarutse ndi umusaza.Ndicuza igihe cyange nataye”

Avuga ko ubu yicuza kuba yarakomeje kugendera ku bitekerezo by’ingengabitekerezo n’ubuhezanguni ko byamubujije kubaka ubuzima bwe no gutekereza ku hazaza.

Ati: “Ni byo mbwira abakiriyo ko bambabariye. Mbasabe imbabazi, bambabariye bakanyumva igihe bari kugipfusha .”

Ku bwe, igihe yamaze mu mashyamba yagombaga kuba cyarakoreshejwe mu kubaka ubuzima, kwiga, gukora no guteganyiriza abana.

Nshimiyimana avuga ko kuba agejeje hafi ku myaka 50 bituma arushaho gutekereza ku myaka yamaze n’ibyo yari kuba yaragezeho iyo ataza gutinda mu mashyamba.

Ati: “Nonese nk’umuntu ugejeje imyaka mirongo itanu, ubu icyo asigaje ni iki? Ubundi ubu nakagombye kuba ntangiye kurya ibyo nakoreye mu myaka mirongo ine yashize, noneho ahubwo ni ho ntangiye gutekereza ukuntu nakwigisha abana.”

Avuga ko ubu afite intego yo kubaka ejo hazaza h’umuryango we no gutekereza ku bikorwa byagira akamaro mu gihe kirekire.

Nshimiyimana asaba abarwanyi ba FDLR bagikomeje kuguma mu mashyamba ya Congo gutekereza ku ngaruka zo gukomeza gutakaza igihe no kwizirika ku bitekerezo avuga ko byamubujije gutaha imyaka myinshi.

Ati: “Igihe cyacu twagipfushije ubusa, ariko nibuze nibaze badufatire aho bigereye, be gukomeza guta igihe cyabo.”

Asanga amagambo abwirwa abarwanyi ko bafite ubufasha budashira cyangwa ko hari imbaraga zidasanzwe zibashyigikiye adakwiye kubabuza gufata icyemezo cyo gutaha.

Ati: “Ibyo batekereza ngo Imana yarababwiye cyangwa ngo bafite ababari inyuma, ibyo barabeshya. Nta cyo bazashobora.”

Kuri Nshimiyimana, ubuhamya bwe ni ubutumwa bushingiye ku byo yanyuzemo.Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuba mu mashyamba akiri umusore, gutinda mu nzira y’intambara, kugeza ubwo agarutse mu 2021 asanga imyaka myinshi y’ubuzima yarasigaye inyuma aribyo atifuriza n’abakiri mu mashyamba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]