Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2026, umusore witwa Tuyishimire Israel, yaburanishirijwe mu ruhamwe ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Ni icyaha buvuga ko cyabereye mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo tariki 2 Kanama 2026, aho buvuga ko uyu musore yishe Se amukase ijosi, akoresheje icyuma.
Tuyishimire yaburanye yemera icyaha cyo kwica se, gusa akavuga ko atari ibintu yari yagambiriye ahubwo ngo yabikoze yirwanaho kuko se yari amusembuye, ibyari byanatangiriye ku ntonganya bari bagiranye ziturutse ku mukino w’umupira w’amaguru wari umaze kuba.
Mu nkuru dukesha TV/Radio1, Tuyishimire yabwiye ubushinjacyaha ati “ Uwo munsi Al Hilal yari yakinnye na Rayon Sports.”
Yakomeje avuga ko bashyamiranye biturutse ku kuvvuga kuri uwo mukino ariko nyuma bakaza kujya mu kabari, gusa umusore ngo agataha mbere se akamusanga mu rugo aryamye afite icyuma, maze we akabyuka ashaka kwitabara akarwana nawe bikarangira amukase ijosi.
Ati “Nikanze umuntu, mbona afite icyuma, ndebye mbona ni nk’umuntu uje kurwana nanjye. Turarwana, icyuma kinkata mu ntoki gusa namurushije imbaraga mu by’ukuri. Ndangije rwose ndamukata kuko nawe yari afite umuvuduko avuga ati tugomba kubirangiza.”
Yakomeje agira ati “ Ni uko ibyanjye na papa byagenze ariko n’ubundi ubuzima bwanjye nawe,… yari ameze nk’uwanyishe uretse ko nagendaga nihangana.”
Yemeye icyaha ndetse asaba imbabazi apfukamye umbere y’ubushinjacyaha avuga ko atigeze agira gahunda yo kwica se umubyara.
Ati “ Ngewe ntabwo nigeze mbyuka mu gitondo ngo mvuge ngo Muzehe ngiye kumwica. Ndasaba imbabazi sosiyete y’u Rwanda n’umuryango wanjye, bambabarire nta gahund anigeze ngira yo kumwica.”
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwo, bumusabira igifunbgo cya burundu. Ariko uruhande rw’uregwa rwo, rusaba kugabanyirizwa igihano. Umunyamategeko umwunganira, yasabye ubushinjacyaha koroshya kuko iki cyaha cyabaye habanje kubaho ubusembure.
Yagize ati “Tubona iki cyaha yagikoze habayeho gusemburwa, na byo ntitubishyigikiye ariko mu rwego rw’amategeko ni byo urukiko rwazareba rukaringaniza. Turasaba ko mu gufata icyemezo urukiko rutazagendera ku kuba yaramwishe yabigambiriye.”
Nyuma yo kumva imoande zombi, umucamanza yapfundikiye iburanisha atangaza ko icyemezo cyaryo kizasomwa tariki 26 Ukwakira 2026, n’ubundi rwagati mu baturage aho iburanisha ryabereye.








