sangiza abandi

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, yaciwe miliyari 7 Frw azira gufata ku ngufu

sangiza abandi

Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwaciye miliyoni 4$ (asaga miliyari 7 Frw) Eugène Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni) nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa.

Urwandiko ruhamagaza Gasana rwanditswe ku wa 14 Kamena 2019 aho yari yarezwe n’umukobwa wari ufite imyaka 21 ubwo icyaha cyakorwaga. Uyu mukobwa akaba yimenyerezaga umwuga muri Ambasade y’u Rwanda.

Inteko iburanisha yemeje ko Eugene Richard Gasana wahoze ari Umudipolomate w’u Rwanda muri Loni ari na Perezida w’akanama ka Loni k’umutekano, yafashe ku ngufu uwamureze, ndetse ategekwa kumwishyura miliyoni eshanu z’amadolari.

Ikigo gitanga ubufasha n’ubujyanama mu by’amategeko cya Liston Abramson LLP cyunganiraga mu mategeko uwahohotewe, cyasobanuye ko uru rubanza rwari rumaze imyaka myinshi kandi ko uwakorewe icyaha yagaragaje imbaraga n’umuhate byo guharanira ubutabera nubwo hari ingaruka nyinshi yagizweho n’ibikorwa bibi yamukorewe.

Bavuze ko usibye ingaruka z’ihohoterwa yakorewe, uruhande rwa Gasana rwagerageje kwangiza isura ye no gutera ubwoba abatangabuhamya.

Liston Abramson LLP yagize iti: “Nta mwanzuro wakuraho ingaruka yahuye na zo. Ariko uyu mwanzuro uratanga ubutumwa bukomeye bw’uko n’abantu bakomeye bakurikiranwa.”

Gasana yashinjwaga gufata ku ngufu umunyarwandakazi wari ufite imyaka 21 ubwo ibyo byabaga. Uwo mukobwa yakoraga nk’uwimenyereza umwuga muri Loni ubwo Gasana yari ahagarariye u Rwanda ari na Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano. Mu 2014 nibwo iryo hohotera ryabaye.

Impapuro z’ikirego cy’uyu mukobwa zabonywe na The New York Post, zivuga ko Gasana bwa mbere yamutumiye muri Millennium Hilton Hotel i New York no muri One UN Plaza kugira ngo basangire ndetse akaza kumusaba ko bazamukana mu cyumba cyasaga nk’igikorerwamo inama, gusa akaza gusanga kirimo igitanda.

Muri icyo cyumba, Gasana ngo yafashe ku ngufu uyu mukobwa wari ufite ibilo 61. Gusa ngo ntiyigeze abimenyesha ubuyobozi kuko yari afite ubwoba bwinshi yumva ko Gasana ashobora kumugirira nabi cyangwa agafata ibyemezo bibangamira umuryango we uri mu Rwanda.

Nyuma y’ibyumweru afashwe ku ngufu, ngo Gasana yarongeye, aho igikorwa cyo kumufata ku ngufu ku nshuro ya kabiri cyabaye tariki ya 11 Nyakanga.

Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, yaciwe asaga miliyari 7 Frw nyuma yo humamwa n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gutsina

Photos:

[fluentform id="3"]