sangiza abandi

Gisagara: Gitifu akurikiranyweho kwakira no kwaka ruswa y’ibihumbi 20 Frw

sangiza abandi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikonko, mu Murenge wa Gikonko  mu karere ka Gisagara, Buregeya Leonidas, araregwa kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga 20,000 Frw.

Ni mu rubanza aba bombi baregwamo n’ubushinjacyaha , rwabaye ku wa 3 Werurwe 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Mu iburanisha, uyu munyamabanga Nshingwabikorwa ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ayo mafaranga yahawe atari ruswa ahubwo yayahawe ngo yishyure inzoga bari bamaze gusangira n’umurega.

Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gusaba no kwakira cyangwa gutanga indonke.

Ni mu gihe  Manishimwe Aloys ari umufatanyacyaha muri kiriya cyaha.

Ubushinjacyaha buvuga  ko Aloys yajyaga yirara mu baturage benga inzoga za nyirantare zitemewe, akabaka ruswa nawe akayishyikiriza gitifu w’akagari ka Gikonko.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko taliki ya 04 Gashyantare 2026 Manishimwe Aloys yatse amafaranga, uwenga inzoga zitemewe za nyirantare maze uriya wenga inzoga za nyirantare amenyesha RIB mu Murenge wa Gikonko, nyuma aza gufatitwa mu cyuho.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Polisi na RIB bahise babafatira mu cyuho gitifu w’Akagari ka Gikonko ari we Léonidas Buregeya na Manishimwe Aloys. “

Ubushinjacyaha buremeza ko izo note enye za bitanu zafatanwe Léonidas Buregeya kandi na mbere RIB yari yazifotoye.

Gitifu yabiteye utwatsi …

Gitifu Buregeya Léonidas yahakanye icyaha aregwa avuga ko atakemera ko umurega yamuhaye ruswa, yigeze ku muhamagara mu gicuku amubwira nabi, ko ahubwo, yashwanye n’umugore w’uwenga nyirantare(Umurega) .

Ati “ Noneho hashize iminsi ahamagarwa na Aloys ko baza bakaganira ndetse bakagira inama uriya wenga nyirantare bashingiye ku mibanire ye n’umugore. Noneho gitifu araza bazana inzoga baranywa icyo gihe Aloys yasohotse hanze avugira kuri telefone maze uriya wenga nyirantare amuhereza amafaranga ngo gitifu abe ariwe wishyura iriya ‘facture’ kugirango batongera guserera n’umugore kuko uriya wenga nyirantare mu byo bapfaga harimo gusesagura umutungo w’urugo.”

Gitifu akomeza ati”Uriya wenga nyirantare yakaga inzoga mu izina rya njye ntazi ko ari umugambi wateguwe , yewe bamfunga bucyeye uwo twatse inzoga mu kabari yaje kunyishyuza mfunze.”

Gitifu w’akagari Buregeya yakomeje abwira urukiko ko nta minsi yari ishize we abwiye abenga izo nzoga zitemewe za nyirantare ngo bazireke abinyujije mu nyandiko.

Yagize ati”Uyu wenga nyirantare yandeze agira ngo mubise akomeze yikorere kuko narwanyaga abenga izo nzoga nivuye inyuma.”

Me Viateur Ndagijimana wunganira gitifu Léonidas Buregeya we yabwiye urukiko ko uriya wenga nyirantare yari agamije kwikiza gitifu wabuzaga abaturage kwenga inzoga zitemewe.

Yagize ati”Umukiriya wanjye yahamagawe agira ngo ajye inama kandi ni byo, yari muyobozi yewe na kera byahozeho. Abantu bicaraga mu gacaca bagacoca amagambo hagamijwe kujya inama nk’ibyabaye k’uwo nunganira.”

Manishimwe yiregura, yavuze ko uriya wenga nyirantare bahuye akamubwira ko yagiranye ikibazo na gitifu bityo yabahuza bakiyunga.

Manishimwe Aloys ati”Ese ko ubushinjacyaha buvuga ko nari nsanzwe mfata amafaranga nkayaha gitifu kuki noneho uriya wenga nyirantare ari we wayihereye gitifu? Njye nta cyaha nakoze.”

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bwavuze ko ibyo gitifu w’akagari Buregeya Léonidas avuga bidakwiye guhabwa agaciro kuko kuvuga ko yari agiye kwishyurira uriya wenga nyirantare ‘facture’ atari byo kuko nawe atari ananiwe kuyiyishyurira.

 Bityo abaregwa bose, icyaha kibahama hakabaho igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi  ,n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu kuri buri umwe.

Gitifu Buregeya Léonidas we arasaba kugirwa umwere. Aloys Manishimwe nawe asaba kugirwa umwere kuko n’ayo mafaranga atariwe wayahawe.

Niba nta gihindutse, aba bombi bazasomerwa tariki ya 6 Werurwe 2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]