sangiza abandi

Hakim Hamiss na Walda bagiye kurushinga nyuma y’igihe bakundana

sangiza abandi

Umukinnyi wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Hamiss Hakim, yitegura kurushingana n’umukunzi we Walda bamaze igihe bakundana.

Nyuma yo kwakira indabo n’impano yohererejwe n’umukunzi we, Walda, yashyize kurubuga rwe rwa Instagram ubutumwa avuga ko Hamiss Hakim ari umukunzi we bitegura kurushinga mu gihe cya vuba, amushimira impano yamuhaye ndetse n’amagambo meza yamwandikiye.

Yagize ati: “Ndagukunda cyane, mukunzi wanjye. Imana ikomeze kuguha ubuzima burambye no kurinda umutima mwiza ufite. Ikomeze kukuyobora no kugufasha mu kazi kawe, kandi ukomeze gutera imbere no kugera ku bintu bikomeye kurushaho mu buzima.”

Ubu butumwa bugaragaza ko Walda yifuriza Hamiss Hakim gukomeza gutera imbere mu buzima no mu kazi ke, amwifuriza umugisha w’Imana mu byo akora byose.

Hamiss Hakim ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga, usanzwe akinira Kiyovu Sports. Muri Kamena 2026, iyi kipe yatangaje ko yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Gasogi United.

Uyu mukinnyi yanagize uruhare rukomeye mu gutwara igikombe cya FERWAFA Super Cup cya 2026, ubwo yatsindaga igitego cyahesheje Kiyovu Sports gutsinda Police FC igitego 1-0 ku wa 30 Kanama 2026

Hakim Hamiss yashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 28 bahamagawe muri Nzeri 2026 bitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ndetse aza gukina umukino Amavubi yanganyijemo na Kenya mu mukino wagicuti wabereye i Kigali.

Hakim Hamiss n’umukunzi we Walda bitegura kurushinga
Umukunzi wa Hakim Hamiss yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Photos:

[fluentform id="3"]