Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva 2013 kugera 2025, ishingiye ku manza zirebana no kunyereza umutungo wa Leta ubushinjacyaha bwatsinze mu bihe bitandukanye, imaze kugaruza arenga miliyari 15 Frw yanyerejwe, igaragaza ko hakiri imbogamizi z’abawunyereza bakawandika ku bandi mu gusibanganya ibimenyetso.
Gukurikirana abacyekwaho kunyereza umutungo wa Leta iyi Minsiteri ifite mu nshingano, bikomeje kongerwamo imbaraga nyuma y’uko abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Kugenzura Imari n’Umutungo bya Leta bagaragaje ko abo bigaragaye ko bakoze amakosa mu gukoresha nabi uwo mutungo bajya bakurikiranwa bakabibazwa.
Ni mu gihe ku ruhande rw’Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru, ruvuga ko baticaye ubusa kuko imanza zifitanye isano no kunyereza umutungo w’Igihugu rutsinda zikomeje kuzamuka aho mu 2024/25 batsinze 84% byazo.
Muri uyu mwaka, hari imanza zigera kuri 620 zagiye mu rukiko ziranasomwa, zarimo abaregwa bagera ku 1,141. Muri zo, ubushinjacyaha bwatsinze 521, butsindwa 99.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2025/26, izi manza zari 613 zagiye mu nkiko ndetse zigasomwa, aho Ubushinjacyaha bwatsinzemo 542 zingana na 87.9%
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha butsinze izi manza, Minisiteri y’Ubutabera ikora akazi kayo ko gukurikirana abo byahamye ngo hagaruzwe iyo mitungo, aho kuva mu 2013 kugera mu 2025 hamaze kugaruza asaga miliyari 15,4 Frw.
Icyakora, iyi MINIJUST igaragaza ko hakiri imbogamizi kuko abo inkiko zihamya ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wa leta bawandika ku bandi bantu mu rwego gusibanganya ibemenyetso.
Mu 2024/25 amafaranga menshi yaburiwe irengero mu bigo bya Leta
Buri mwaka, Komisiyi y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari bya Leta, PAC isesengura ibyuho biba byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, biri mu gukoresha nabi ingengo y’imari igenerwa inzego za Leta zirimo ibigo ndetse na za minisiteri.
PAC igaragaza ko muri raporo y’umwaka wa 2024/25, hagaragaye amafaranga yaburiwe irengero, mu gihe andi yaburiwe ibisobanuro bw’ibyo yakoreshejwe n’inzego zitandukanye.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imyubakire (Rwanda Housing Authority), asaga miliyoni 45 Frw yishyuwe imbumbe hatagaragajwe mu buryo burambuye icyakozwe ku mushinga wo gutanga no gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri stade ya Huye.
Muri Minsiiteri y’Ubuzima, miliyoni zisaga 340 ziyongereye mu masezerano yo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye mu bitaro bya Muhima na Bushenge, kandi amasezerano y’uyu mushinga ataravuguruwe.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB), muri kompanyi yacyo ya RUGC LTD, Amafaranga asaga miliyari 1, 539,600,043 Frw, yaguzwe ibikoresho bya Hoteli itarubakwa, hashingiwe ku gucyeka ko bizakoreshwa, hatabanje gukorwa isesengura kandi bakaba bishyura amfaranga angana na 1,800,000 ku kwezi y’ubukode bw’aho bibitswe kuva muri 2023.
Ikindi cyagaragaye muri RSSB, ni ibura ry’inyandiko zisobanura icyo arenga miliyari 3 Frw zakoreshejwe.
Naho mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi Bubungabunga Ubutaka (RICA), hagaragaye amafaranga agera kuri miliyoni 18,9 Frw bishyuye impuguke arenga ku byo zagombaga guhabwa, nta mpamvu.








