sangiza abandi

Handball: U Rwanda rwageze muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cya U-20

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yageze muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika nyuma yo kwitwara neza igatsinda iya Zimbabwe ibitego 32-16.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda rwakinnye na Zimbabwe mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A mu gikombe cya Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Muri uyu mukino watangiye saa 18:00 ku isaha y’i Kigali, u Rwanda rwatangiye neza rutsinda ibitego 17-10 mu gice cya mbere, rwongera no kwitwara neza rutsinda ibitego 15-20 mu gice cya kabiri, bituma umukino urangira ari ibitego 32-16.

Mu mikino ibiri yabanje yo mu itsinda, u Rwanda rwari rwatsinzemo umukino umwe wa Côte d’Ivoire ibitego 30-25, rutsindwa undi na Guinea ibitego 36-20, ni mu gihe Zimbabwe yari yatsinzwe imikino yose.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kabiri mu itsinda A inyuma ya Guinea bituma ruzamuka, aho rugomba guhura n’ikipe yabaye iya mbere mu itsinda B ariyo Angola.

Mu yindi mikino ya 1/4, Guinea irahura na Nigeria, Tunisia irahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho Misiri ifite igikombe giheruka ikine na Libya, iyi mikino ya yose irakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026.

Iyi mikino ya 1/4 cy’irangiza ifite icyo ivuze cyane kuko amakipe 5 ya mbere muri iki gikombe azahita ahita akatisha itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizaba muri muri 2027, 2027 IHF Men’s Junior World Championship.

Uko imikino y’amatsinda yarangiye

Photos:

[fluentform id="3"]