Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye mu cyahoze ari komini Runyinya,inararibonye Antoine Mugesera yagaragaje ko Leta mbi yashutse abaturage basenya igihugu ariko ubu hari Leta nziza abana bakwiye kwiga amateka meza bakiga kubana mu mahoro hagamijwe gukomeza kubaka igihugu cyiza.
Abarokokeye aha I Karama bagaragaza ko hari amateka ashaririye kuko ariho haguye abatutsi benshi umunsi umwe kuko hiciwe barenga ibihumbi 75 Kuwa Kane taliki ya 21 Mata 1994.
Amateka agaragaza ko muri aka gace habaye Jenoside ndengakamere, nyuma y’uko hahungiye Abatutsi barenga ibihumbi 110 bakahamara icyumweru. Bari baturutse muri komine icyenda z’izari Perefegitura za Butare na Gikongoro.
Bishwe kuva saa Yine za mu gitondo kugeza saa Kumi z’igicamunsi ku wa 21 Mata 1994. Hapfuye abasaga 75.000, abandi bicirwa mu nzira bagana i Burundi, bikavugwa ko harokotse abatarenga 3.000.
Ubwo hibukwaga abiciwe aha I Karama mu ijambo rye Mugesera Antoine yasabye ko abana bakwiye kujya bigishwa amateka y’ukuri atabayobya atabahahamuye atabateye ubwoba bagakundana bakubaka igihugu cy’amahoro.
Avuga ko Jenoside yatewe na leta mbi yashutse abaturage aho abahutu bashutswe bakica abatutsi kandi mbere barasangiraga bagahana inka n’abageni bashyingirana.
Antoine Mugesera inararibonye mu rubuga ngishwanama yagaragaje ko kuva na kera mu myaka yashize abanyarwanda babanaga bagashyira hamwe bagasangira ikigage bakanywera ku muvure umwe bagakorera hamwe ariko Leta mbi ari yo yabibye amacakubiri naho ubundi abaturage ntacyo bapfaga kuva no mu myaka ibihumbi ishize.
Aha yasabye ababyeyi kwigisha abana ukuri kuko ubu hariho Leta nziza ,maze bakure biyumvamo ubumwe bubake u Rwanda rw’amahoro.

Igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abantu benshi bibuka taliki ya 21 Mata 1994 ubwo Abatutsi bicirwaga i Karama
Honorable Antoine Mugesera yagize ati”Turashakako n’abana bacu bazabana ,n’ababyeyi barera abana babo neza ntibabateranye n’abandi.Kwica se byamaze iki ?uwishe yungutse iki ?Inka yariye n’agahene yariye n’igitoki yatwaye icyo ni ikintu yaratira abana ?Abana nibababaza muzavuga ko mwungutse iki cyangwa mwabahoraga iki ? iki ? Leta mbi.Muzababwire ko ari Leta mbi,abantu babaye ibikoresho”
Mugesera yasabye ababyeyi kujya babwira abana babo ko nta muntu n’umwe wungukiye muri Jenoside ahubwo ko yateje igihombo n’igisebo .
Kubera aya mateka aha I Karama hagiye kubakwa urwibutso rwagutse ruzaba nk’inzu y’amateka aho Hon.Mugesera yasabye minisitiri w’uburezi nk’imboni y’akarere ka Huye gukomeza gukora ubuvugizi imirimo yo kubaka uru rwibutso ikihutishwa.

Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse







