sangiza abandi

I Burasirazuba: Minisitiri Habimana yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abayobozi b’inzego z’Ibanze gushyira umuturage ku isonga, birinda kubasiragiza mu mitangire ya serivisi.

Ni ubutumwa yahaye aba bayobozi ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, mu karere ka Kayonza mu inama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba yahuje abayobozi batandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Intara, barebera hamwe gahunda z’iterambere ry’iyi ntara.

Minisitiri yabanje gushima uburyo uturere two muri iyi ntara twitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Yabasabye gukomezanya iyo ntambwe, bagashyira imbaraga no mu zindi gahunda z’iterambere ry’umuturage.

Yanasabye aba bayobozi kurushaho Kwegera umuturage

Ati “ Iyo tuvuze imitangire ya serivisi tuyihuriyeho, kuko ajya gusaba serivisi muri banki nkuko ajya kuyisaba no mu nzego z’ibanze. Icyo twumvikanye ni uko igihe umuturage aje gusaba serivisi inzego z’ibanze aho yaba ayisaba hose akwiye kuba ayihabwa vuba, bidasabye umurongo.”

Minisitiri Habimana yasabye abaturage gushaka icyabateza imbere.

Ati “Ku baturage ibyo leta ikora ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ni ukuzana amahirwe hafi y’abaturage kugira ngo abaturage bayakoreshe, bayabyaze umusaruro biteze imbere.”

Yakomeje agira ati “ Niba ari amahirwe y’akazi , abaturage icyo basabwa ni ukuyabona, ukuyakoresha neza ni no gukoresha neza ibivuye muri ka kazi kugira ngo biteze imbere kugira ngo niba agomba kwizigama yizigame, akomeze yiteze imbere.”

Ba gitifu batahanye umukoro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, Mukantagara Brigitte, avuga ko nyuma yo guhabwa impanuro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bagiye gushyira umuturage ku isonga batamusiragije.

Ati “ Twabonaga ahantu hagendaga nabi mu gutanga serivisi ni mu butaka. ntabwo twavuga ko ziba zinoze kandi bagira serivisi nyinshi kandi abaturage bakeneye cyane. Ariko nyuma y’impanuro twahawe, tugiye kugenda twegere abantu bashinzwe ubutaka, tubafashe kandi bigende neza.”

Akomeza ati “ Umuturage aba yakugannye nk’ubuyobozi ashaka ko hari ibyo uza kumukemurira. Rero kumusiragiza umubwira ngo jya ku karere ntabwo ari byo. Icyo tugiye kongera ni ukwegera abaturage birushijeho kugira ngo tubakire , tubahe serivisi nziza.”

Undi ati “ Ku bijyanye no gutanga serivisi, ibyo yadusabye by’ingenzi kandi byumvikana ni ugufasha umuturage tutamusiragije. Niba aje kugusaba serivisi, ukayimuha byihuse, umuturage agataha yishimye.”

Mu bushakashatsi ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwo mu 2024.

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 85.84% ivuye kuri 84.04%.

Muri iyo nkingi, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruri kuri 88,06%, uruhare rw’imiryango itari iya Leta ruri kuri 78.89%, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage biri kuri 89.24%, gusaranganya ubutegetsi bikagira 93.80% mu gihe uburinganire mu nzego z’ubuyobozi buri kuri 79.20%.

Imitangire ya serivisi na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 79.98% yari iriho muri 2023 ikaba iri kuri 75.79% n’inkingi irebana no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ifite 75.21%.

Minisitiri Habimana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kudasiragiza abaturage
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba nawe yari yitabiriye iyi nama

Photos:

[fluentform id="3"]