Uko ibihe bihinduka, ni na ko imyambarire y’abantu ihindukana nabyo. Mu mpeshyi, abantu benshi bakunda kwambara imyenda yoroshye, ifite amabara acyeye kandi agaragara ariko iyo ibihe by’mvura n’imbeho bitangiye, uba ukwiye guhitamo imyenda igufasha guhangana n’ubukonje kandi ugukomeza kugaragara neza.
Urubuga Confident.com, rwandika ku bwiza n’imideli, rugaragaza ko mu gihe cy’imbeho cyangwa imvura ushobora guhitamo amabara atuje nk`umukara, ubururu bwijimye, ikigina n’ivu. Aya mabara yoroshye kuyahuza kandi akajyana n’imyenda y’ibihe by’yimbeho.
Ku rundi ruhande ariko niba uri mu bakunda amabara acyeye ntabwo isobanuye ko ugomba kuyareka. Ushobora guhitamo ibara ricyeye ukarivanga n’irijimye. Urugero, ubururu bw’ikirere bushobora guhuzwa n’umukara cyangwa ubururu bwijimye, bigatuma imyambarire yawe igira uburinganire.
Hari n’ubundi buryo bwo gukomeza kugaragara neza; imyenda irimo amabara menshi, nk’ifite imirongo cyangwa ibindi bishushanyo. Iyo uyihuje n’indi myenda y’ibara rimwe kandi rituje, ushobora kuba wambaye neza nubwo ikirere cyaba cyijimye.
Ariko nubwo imideli ishobora gutanga umurongo w’ibyo wakwambara, icy’ingenzi ni uguhitamo ibyo ukunda, bikubera kandi bikaguhesha kumva wisanzuye.
Imyambarire myiza ntabwo ari ugukurikiza gusa ibigezweho, ahubwo ari no kumenya guhitamo imyanda ijyanyen’ibihe urimo bitakubujije kurimba.











