Ibihugu bya Afurika byasabwe gukora impinduka zigamije kongera amafaranga abaturage babona aturutse ku isoko rya carbon kuko bagira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije ndetse ko ibikorwa byabo byo kwita ku mashyamba bigira uruhare rutaziguye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Iyi gahunda yagarutsweho mu nama mpuzamahanga ya Africa Carbon Markets Summit 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari rirambye muri Afurika, Maxwell Gomera, unakora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP, yavuze ko abaturage bo ku Mugabane wa Afurika bakwiye kubona ibirenze ibyo babona ku isoko rya carbon kuko ibikorwa byabo bigira uruhare mu gutuma ibihugu byinjiza amafaranga avuye kuri iri soko.
Yagize ati “Ni byiza kubona ko u Rwanda n’uburyo rungana ruri gukora ibishoboka kugira ngo ibihugu bigire uruhare mu kubungabunga ibidukikije ku Isi. Ariko isoko rya carbon rigomba no kugira icyo rihindura ku buzima bw’abaturage barengera amashyamba. Tugomba gushyiraho amategeko asobanutse arengera uburenganzira bw’abaturage”.
Maxwell Gomera yavuze ko abaturage bo muri Afurika batabona inyungu zikwiriye mu bikorwa bitandukanye bitewe n’uko nta buryo busobanutse ibihugu bishyiraho bwo kurengera abaturage ndetse n’inyungu bagomba kubona harimo no kumenya ko bafite uburenganzira ku mafaranga yinjira ku isoko rya carbon.
Hashize imyaka itatu u Rwanda rwinjiye ku isoko rya carbon, kuva mu 2023 rwinjije imishinga 29 muri iri soko aho yarwinjirije asaga miliyari 2,2 Frw aho 87% by’aya mafaranga yinjijwe n’amashyiga ya rondereza.
Ba rwiyemezamirimo bashora imari muri iri soko bashimira u Rwanda ko rufasha kuribyaza umusaruro n’ubwo bakigaragaza imbogamizi z’ubumenyi budahagije ku buryo ubu bucuruzi bukorwamo.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette, avuga ko hakenewe kwagurwa imishinga hagamijwe ko igirira abaturage akamaro.
Yagize ati “ Icyo turi kwigira hamwe ni ukureba ibyo twagezeho harimo iyo mishinga 29 ariko ntabwo ihagije ari nayo mpamvu turi kureba uko twayizamura.”
U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% ugereranyije n’ingano rwari gusohora rukomeje ibikorwa bisanzwe bitarenze mu 2035 aho bisaba ingengo y’imari y’asaga miliyari 12$.
Kugeza ubu Afurika ihumanya ikirere ku kigero cya 4% aho ibona 2% by’agaciro k’amasoko ya carbon ku Isi.
Muri iyi nama kandi u Rwanda na Singapore byashyizeho uburyo buhuriweho bwo kugenzura imishinga n’inguzanyo za karuboni bigurishwa ku isoko mpuzamahanga, hagamijwe kwemeza ko igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin, yavuze ko ubwo bufatanye bushingiye ku ngingo ya 6.2 y’Amasezerano y’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Yasobanuye ko amasezerano ibihugu byombi byagiranye agamije gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere, kugira ngo inguzanyo za karuboni zigurishwa zishingire ku musaruro nyakuri wapimwe kandi wemejwe.
Yavuze ko kugira ngo izo ntego zigerweho, ari ngombwa gutandukanya ibikorwa igihugu gishobora gushyira mu bikorwa gikoresheje ubushobozi bwacyo n’ibindi bisaba inkunga y’amahanga.
Mu igenamigambi ry’u Rwanda ryo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ibikorwa bingana na 7% byitezweho gukorwa nta nkunga y’inyongera, mu gihe ibindi bingana na 46% bisaba inkunga kugira ngo bishoboke.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubwo bufatanye, u Rwanda na Singapore byashyizeho komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana no kugenzura imishinga n’inguzanyo za karuboni bijyanye n’amasezerano y’ibihugu byombi.
Iyi komite izajya isuzuma niba imishinga yujuje ibisabwa, niba igabanuka ry’imyuka ivugwaho rifatika kandi rishobora kugenzurwa, ndetse niba uburyo bwo kubara no gutanga raporo bwubahirizwa.
Ibi bigamije gukumira ikibazo gishobora kuvuka igihe igabanuka rimwe ry’imyuka ribarwa n’impande ebyiri zitandukanye, buri ruhande rikaryifashisha mu kwerekana ko ryageze ku ntego zaryo zo kurengera ikirere.
Ubu buryo kandi bufasha kongera icyizere cy’abashoramari n’abaguzi b’inguzanyo za karuboni, kuko buba bushingiye ku makuru yizewe n’amabwiriza yumvikanyweho.











