Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026 ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda Miliyoni 18,528$, ni ukuvuga miliyari 26,9 Frw.
Ibi NAEB yabitangaje muri raporo y’icyumweru igaragaza ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga ni byo byinjije.
NAEB igaragaza ko muri iyi minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 10,6 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke, amatungo ndetse n’ibiyakomokaho.
Muri iyo minsi kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 1.506 z’ikawa yinjije miliyari 13,8 Frw, rwoherezayo kandi toni 1.497 z’icyayi cyagurishijwe miliyari 6,3 Frw.
Hoherejwe kandi ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi bihingwa bitandukanye bipima toni 6.547, byinjije miliyari 4,9 Frw aho Ibihugu byoherejwemo byinshi birimo Oman n’ibindi byo ku ugabane wa Afurika.
Ni mu gihe kandi imboga zoherejwe mu mahanga mu minsi itanu zipima toni 437 zikaba zagurishijwe miliyoni 569 Frw mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Budage n’ibyo muri Afurika.
U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu byo muri Afurika ni byo byaguze cyane imbuto zaturutse mu Rwanda kuko byoherejwemo toni 376 zagurishijwe agera kuri miliyoni 471,7 Frw.
Ku ruhande rw’amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika byinjirije u Rwanda miliyoni 535 Frw mu gihe cy’iminsi itanu kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare.
U Rwanda rumaze imyaka rushyira imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi ngo buve mu bw’amaramuko bwinjira mu butuma ababukora binjiza amafaranga menshi, ndetse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari yarateganyije ko buzinjiza arenga miliyari 1 $.
U Rwanda rufite intego yo kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga (Exports) ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka, aho umusaruro ubikomokaho uzikuba kabiri ukagera kuri miliyari 7,3 $ mu 2029.




