Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15,58$, akabakaba miliyari 22 Frw, mu minsi itanu.
Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva Tariki 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9.145 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi, aho toni 961 zoherejwe zinjije miliyoni 6,67 $. Ibi bikomeje kugaragaza uruhare rukomeye rw’ikawa mu kwinjiriza amadovize u Rwanda mu bucuruzi mpuzamahanga.
Icyayi cyinjije miliyoni 1,28 $ nyuma yo kohereza toni 419, mu gihe imboga zoherejwe mu mahanga ari toni 270 zinjije 991.055 $.
Ku mbuto, u Rwanda rwohereje toni 364 zinjiza 454.980 $. Amwe mu masoko y’ingenzi zagurishijweho harimo ayo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi ndetse n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Indabo nazo zoherejwe cyane cyane mu Buholandi no mu Bwongereza ni toni 10 zinjije 50.898 $.
Ibikomoka ku matungo byinjije 425.294 $, nyuma yo kohereza toni 295, ahanini ku masoko yo ku mugabane wa Afurika.
Iyi mibare igaragaza ko ikawa, icyayi, imboga n’imbuto bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza u Rwanda amadovize binyuze mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.









