sangiza abandi

Ibiti birenga ibihumbi 200 by’imbuto bigiye guterwa mu mashuri ibihumbi 5

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yo gutera ibiti birenga ibihumbi 202 by’imbuto ziribwa mu bigo bifite amashuri abanza hafi 5000 mu Gihugu hose, bigamije guteza imbere imirire myiza, kurengera no kwigisha abana uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.

Iyi gahunda yatangirijwe i Bugesera kuri G.S Mayange A, ku w Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026.

Cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n’abandi.

Ibiti by’imbuto zitandukanye bizaterwa mu bigo 4,996 by’amashuri abanza aho buri kimwe kizatera ibiti 40 ndetse n’ibindi bigo mbonezamikurire y’abana (ECDs) 232 byo hazaterwa 10 muri buri kimwe.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko gutera ibi biti mu mashuri bitagamije guteza imbere imirire myiza gusa, ahubwo bizanakoreshwa mu kongerera abanyeshuri ubumenyi mu kwita ku bidukikije, ndetse bikanatuma abana bigira ahari umwuka mwiza.

Ati “Ni ishuri ngiro ubwabyo, ni isoko y’ubumenyi abarimu bazifashisha mu kwigisha abanyeshuri. Uyu munsi turatera ibiti, ariko ikirushijeho kuba ingenzi ni uko turimo gutangiza ikintu twifuza ko kizakura kikaba umuco urambye mu mashuri yacu; umuco wo kwita ku bidukikije, guteza imbere imirire y’abana no kwiga binyuze mu bikorwa bifatika.”

Yakomeje agira ati “Ibi biti bashobora kubyitaho, bakabivomerera, bakareba uko bikura ndetse bakamenya kubikurikirana. Ibyo byose ni ubumenyi burenze kwita ku giti gusa, ni ubumenyi bazakomeza gukoresha mu buzima bwabo bwose.”

Abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, bafatanyije n’abanyeshuri baba mu matsinda ashinzwe kubungabunga ibidukikije, ni bo bazagira uruhare mu gutera ibi biti, kubyuhira, kubyitaho no gukurikirana imikurire yabyo.

Iyi gahunda izasiga  mu gihugu hose hatewe ibiti 202,160 by’imbuto mu mashuri, itangijwe mu gihe tariki 7 Ugushyingo, Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, cyatangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/27, kizasiga mu gihugu hose hatewe ibiti miliyoni 100.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki gihembwe, harimo gutera ibiti n’amashyamba asarurwa; gutera ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe kurwanya isuri no kongera umusaruro; gutera ibiti by’imbuto ziribwa hagamijwe kunoza imirire mu muryango; no gukangurira abaturage kubungabunga ibiti byatewe, binyuze mu bukangurambaga n’amahugurwa.

Ibiti ibihumbi 202 by’imbuto ziribwa bigiye guterwa mu mashuri ibihumbi 5

Photos:

[fluentform id="3"]