Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, ku wa 26 Kanama 2025, rwategetse ko abasivili n’abakozi ba RCS bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo, rutegeka ko abasirikare bo bareganwa na bo bafungwa by’agateganyo.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye abasirikare barimo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi.
Abandi bari muri uru rubanza ni Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego.
Abasivili nabo barimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Harimo kandi Kalisa Georgine, Muragane Jean Claude, Nzita Eric, Niyigena Rome, Ndabunguye Alex, Gatete Tomson, Iradukunda Eric, Rurangwa Jules, Nemeye Olivier, Nduwayezu Emmanuel, Nkurunziza Innocent, Cyaruhinda Gerard, Gashugi Alice, Wibabara Aime Grolia, Biruta Gregoire, Kaimbura Jean de Dieu, Umurungi Sylvie, Manzi Ezira na Rutaremara Jules.
Aba bose baregwaga ibyaha by’ubufatanyacyaha mu guha inyandiko umuntu udakwiye kuyihabwa ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Urukiko rwashingiye kuki rurekura bamwe abandi bagakomeza gufungwa?
Mu isomwa ry’urubanza, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari buhagarariwe na Maj Lievin Kagiraneza na Triphone Umuhire, bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa.
Urukiko rwanzuye ko abasirikare batatu aribo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi, bafungwa by’agateganyo.
Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Maj Muligande Vincent akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Icyakora urukiko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha cyo guha undi muntu inyandiko adakwiye kuyihabwa.
Kuri Capt Mutoni Peninah, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Icyakora rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha cyo guha undi muntu inyandiko adakwiye kuyihabwa.
Ni mu gihe Capt Murungi Peninah, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.
Nyuma y’isesengura, urukiko rwategetse ko Capt Mutoni Peninah, Capt Murungi Peninah na Maj Vincent Muligande, bafungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30.
Ni mu gihe abandi bose urukiko rwategetse ko barekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakekwaho ibyaha bashinjwa.
Biteganyijwe ko nyuma y’iminsi itanu nyuma y’icyemezo cy’urukiko, hazatangazwa niba ubushinjacyaha buzajurira cyangwa butazajurira.





