sangiza abandi

Imirimo yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rwempasha yageze ku musozo

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko imirimo yo kubaka no kuvugurura umuhanda Nyagatare-Rwempasha yararangiye 100%. 

Uyu muhanda ureshya na kilometero 18.5 wuzuye utwaye asaga miliyari 3.5 Frw ukaba witezweho gukemura bimwe mu bibazo byinshi byari bimaze igihe bibangamira ubuhahirane n’imibereho myiza y’abatutage bawukoresha.

RTDA yatangaje ko abakoresha uyu muhanda bishimira impinduka wabazaniye mu kuborohereza ingendo, kugeza umusaruro ku masoko, kwagura ubucuruzi no kwimakaza isuku muri rusange.

Uyu muhanda uhuza Akarere ka Nyagatare n’ikindi gice cya Uganda, mu Karere ka Ntungamo, ukaba uri mu miyoboro y’ingenzi y’ubucuruzi n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere n’Igihugu muri rusange.

Abatuye mu Murenge wa Rwempasha bavuga ko mbere byabagoraga cyane kugera mu mujyi wa Nyagatare, cyane cyane mu bihe by’imvura aho umuhanda wuzuraga ibinogo n’ibyondo, bikadindiza ingendo n’ubucuruzi. Kuri ubu wamaze gushyirwamo n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Umuhanda Nyagatare-Rwempasha wabaye nyabagendwa

Uyu muhanda ufite ibilometero 18.5 watwaye asaga miliyari 3.5 Frw

Photos:

[fluentform id="3"]