Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ibitero bya byifashishije indege zitagira abapilote zizwi nka drone mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihitana umufaransa wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Nk’uko uyu mutwe ubivuga, ibyo bitero byabagabweho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, ahagana saa kumi za mu gitondo (04h00), aho abaturage ba Goma bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika ry’ibisasu byateje ubwoba n’igihunga mu bice bitandukanye by’umujyi.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu ikoreramo umuryango wa UNICEF yangiritse bikomeye, igaragara nk’iyateweho ibisasu byinshi, ndetse igice cyayo cyafashwe n’inkongi y’umuriro.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X), umuvugizi wa AFC/M23, Lawrance Kanyuka, yavuze ko “ubutegetsi bwa Kinshasa buri kugaba ibitero bya drone ku mujyi wa Goma.”
Yavuze ko ibyo bitero ari igikorwa gikomeye cy’ubushotoranyi ndetse kigira ingaruka ku baturage batuye mu mujyi wa Goma.
Yakomeje avuga ko uretse ibyo bitero bya drone, ngo n’ibitero bikoresheje imbunda ziremereye za artillerie bikomeje ku mirongo yose y’imirwano iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili benshi batuye muri uwo mujyi, isaba ko abaturage ba Congo baba abagabo bagatanga ubuhamya ku bibera mu burasirazuba bw’igihugu.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyangwa n’Umuryango w’Abibumbye ryemeza cyangwa rihakana ayo makuru. Hagati aho, umutekano muri Goma ukomeje guteza impungenge mu gihe amakuru arambuye ku byabaye akomeje gutegerezwa.



