sangiza abandi

Irere Claudette yagaragaje uburezi bwa Kaminuza nk’inkingi y’iterambere n’ubumwe bw’Akarere

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Irere Claudette, agaragaza ko kugirango ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigere ku bumwe bwifuzwa, uburezi by’umwihariko ubwo mu mashuri makuru na kaminuza bugomba gufatwa nk’ishingiro ry’ibikorwa byose.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026, ubwo hatangizwaga ihuriro ryateguwe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba, igamije kugaragariza abafatanyabikorwa mu Burezi, gahunda zashyizweho zo guhuza amashuri makuru na za kaminuza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama yahuje abantu 65 baturutse mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi bw’amashuri makuru mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, barimo abahagarariye Minisiteri y’Uburezi, abayobozi ba za kaminuza, inzego zishinzwe kugenzura ireme ry’uburezi n’abandi.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Irere Claudette yavuze ko uburezi bwo mu mashuri makuru budakwiye gufatwa gusa nk’ahantu ho gutanga ubumenyi, ahubwo ko ari urufunguzo rwo kubaka abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bazafasha ibihugu gutera imbere.

Ati “Niba dushaka kugera ku kwishyira hamwe kw’Akarere gusobanutse, uburezi by’umwihariko ubwo mu mashuri makuru bugomba kugira uruhare rukomeye kandi rw’ingenzi. Uburezi bwo mu mashuri makuru si ugutanga ubumenyi gusa, ahubwo ni uburyo bwo kubaka abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bazateza imbere impinduka mu bukungu, imibereho myiza n’ikoranabuhanga mu bihugu byacu.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura umubare w’abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’akarere muri rusange.

Yakomoje kandi ku mpinduka zigaragara muri gahunda z’uburezi mu Karere, zirimo gutanga uburezi bushingiye ku bushobozi, guteza imbere uburyo bwo kwiga byoroshye, gukoresha ikoranabuhanga mu myigire, ndetse no guhuza amasomo yigishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagaragaje ko inama nk’iyi igomba kuganira ku bibazo bikibangamira guhuza uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, birimo imbogamizi zo kuba abanyeshuri n’abarimu bakigorwa no kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi kwiga cyangwa kwigisha hagati y’ibi bihugu byo mu karere.

Yagaragaje ko kimwe mu byakemurwa ari ikibazo cyijyanye no kuba abanyeshuri baturuka mu bindi bihugu bya EAC bishyuzwa amafaranga y’ishuri arenze ay’abanyeshuri b’imbere mu gihugu, ibintu bishobora kubangamira ubwisanzure mu kwiga mu karere.

Ati: “Uburezi bugomba kuduhuza nk’abaturage b’Akarere kamwe, aho kudushyiriraho imipaka.”

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa IUCEA, Prof. Idris A. Rai, yavuze ko ishyirwaho rya gahunda y’ubufatanye igamije guhuza amashuri makuru na kaminuza zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACHEA, ari imwe mu ntambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi bwo mu mashuri makuru mu karere.

Avuga ko iyi gahunda ari igisubizo cy’ibyo uburezi bwo mu Karere bukeneye ndetse izafasha kaminuza zo mu karere gukomera, kugirira akamaro abazigamo no guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Yagarutse kandi ku ruhare rw’ikoranabuhanga by’umwihariko iry’Ubwenge Buhangano, AI, avuga ko ari kimwe mu bintu bizagena ejo hazaza h’uburezi bwo mu mashuri makuru, bityo ko ibihugu byo mu karere bidakwiye kurebera gusa uko iri koranabuhanga rihindura Isi, ahubwo ko bigomba gutegura kaminuza, abarimu n’abanyeshuri kugira ngo barigiremo uruhare mu buryo bubafitiye akamaro.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, Dr. Edward Kadozi, yavuze ko IUCEA yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati ya kaminuza zo mu karere, kuzamura ubugenzuzi kw’ireme ry’uburezi, ndetse no guhuza gahunda z’uburezi mu mashuri makuru.

Yavuze ko iyi nama igamije gusobanurira abafatanyabikorwa ibyavuye mu nama y’Abaminisitiri b’uburezi bo mu karere yabereye i Kampala mu 2025, yigaga ku bijyanye no guhuza uburezi bwo mu mashuri makuru mu Karere no kubaha urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe kuri urwo rwego.

Dr. Kadozi yanibukije ko inama itaha y’Abaminisitiri b’Uburezi bo mu karere izaganira kuri iyi gahunda izabera mu Rwanda mu 2027, asaba inzego zitandukanye gukomeza gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe no kwitegura neza iyi nama.

Ati “Ibi birasaba ko twongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka, ndetse no kwitegura neza kwakira iyo nama.”

Abitabiriye iyi nama bakora mu Burezi mu nzego zitandukanye bavuga ko guhuza gahunda z’Uburezi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bizafasha kaminuza zo mu karere gutanga abarangije amasomo bafite ubumenyi buhanitse, bafite ubushobozi bwo guhanga udushya, ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka