sangiza abandi

Ish Kevin yateguje Album nshya

sangiza abandi

Umuhanzi w’umuraperi Ish Kevin yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (Album) nshya yise “Trapish III: Win Some, Lose Some” uzaba uriho indirimbo 10 uzasohoka tariki 18 Nzeri 2026

Iyi Album ikaba ikomereza ku rugendo yatangiriye kuri Trapish II yasohotse muri Gicurasi 2022, ndetse ikaba ari iya kabiri azaba agiye gushyira hanze.

Kuri iyi Album hariho indirimbo zitandukanye zirimo “Abajeune”, “Question” yakoranye na Kenny Sol, “Chat Chat” na “Best Friend” yakoranye na Njerae zose zamaze kujya hanze.

Album “Trapish III: Win Some, Lose Some” igaragaraho abandi bahanzi barimo Logan Joe, Buruklyn Boyz, OG2Tone, Pro Zed, Bibiboi na Ririmba.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku bijyanye n’iyi Album, Ishimwe Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yavuze ko yashyizemo imbaraga nyinshi, uretse umuziki hakabamo n’inkuru, imbaraga, umuco, injyana zitandukanye ndetse n’ubufatanye n’abandi bahanzi.

Yavuze ko izina “Win Some, Lose Some” rifite ubutumwa bwo kwibutsa ko mu rugendo rw’ubuzima no mu muziki hari igihe umuntu atsinda, ubundi agatsindwa, ariko ko icy’ingenzi ari ukudahagarika urugendo.

Ish Kevin yashimiye Imana ku rugendo rwe rwa muzika, iterambere amaze kugeraho ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]