sangiza abandi

Ishyaka NRM ryashimye imiyoborere y’u Rwanda,rivuga ko hari ibyo kurwigiraho

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda bwakiriye intumwa z’umuryango FPR Inkotanyi aho bashimye imikorere na Politiki y’u Rwanda ngo kuko ari igihugu kizi amateka yacyo n’icyerekezo.

Ubuyobozi bwa NRM bubinyujije ku rubuga rwa X bwatangaje ko umunyamabanga mukuru w’iri shyaka riri ku butegetsi muri Uganda Richard Todwong, yashimye u Rwanda kubera urwego rwo hejuru rw’imyitwarire myiza, isuku n’urukundo rw’igihugu biranga abaturage barwo, avuga ko Uganda ishobora kugira byinshi yigira ku Rwanda nk’igihugu cy’abaturanyi.

Todwong yabivugiye mu biro bikuru bya NRM i Kampala ubwo yakiraga intumwa z’umuryango FPR-Inkotanyi zaturutse mu Rwanda.

Yagize ati: “Turashimira cyane FPR kubera imyitwarire idasanzwe tubona mu Rwanda. Igihe cyose uhageze, ushimishwa no kubona u Rwanda nk’igihugu kigaragaza neza ko cyumva aho kigana kandi gisobanukiwe amateka yacyo.”

Nyuma y’irahira rya Perezida Museveni ,iri shyaka rye NRM riri ku butegetsi ryagiranye ibiganiro ku ruhande n’andi mashyaka n’imitwe ya Politiki iri ku butegetsi mu bihugu bitandukanye by’inshuti byari byanitabiriye irahira rya Perezida Museveni.

Photos:

[fluentform id="3"]